Imibiri 473 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Ngoma kuri uyu wa Gatatu. Iyi mibiri yashyinguwe, yakuwe mu Rugo rw’uwitwa Super mu Matyazo, mu Murenge wa Ngoma.
Iki gikorwa kitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, Abasenateri n’abandi…..
N’igikorwa cyakozwe mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri Nsengimana yagize ati:“Birababaje kuba hakiri ahakiboneka Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu barayubatse hejuru”.
Yakomeje agira ati:“Turasaba abafite amakuru y’ahari Imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuyigaragaza, kuko imyaka 31 ishize ari igihe gihagije cyo gukomeza gushakisha no guha icyubahiro abatarashyingurwa”.
Mu buhamya bwa Marie Claire, umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Ngoma, yagarutse kw’itegurwa ryayo, ishyirwa mu bikorwa n’ingaruka zayo ku miryango y’Abatutsi.
Yagize ati:“Kwibuka n’uburyo bwo gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge no guharanira ko amateka mabi atazasubira ukundi. Ntabwo nari nzi ko nyuma yo kurokoka nakongera kubaho. Ndashimira Inkotanyi zongeye kuduha ubuzima. Ubu twarabyaye turongera turashibuka”.
Muri iki gikorwa, hatangajwe ko hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Huye, cyane ariho yatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma y’Imbwirwaruhame rutwitsi zahavugiwe na Sindikubwaho wari Perezida ndetse na Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi.
Amafoto