Volleyball: Colonel (Rtd) Muyango yagizwe Umuyobozi wa APR y’Abagore

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ya Volleyball mu kiciro cy’Abagore [APR WVC], yakoze impinduka mu buyobozi bwayo.

Izi mpinduka zashyizwe hanze kuri uyu wa kabiri, zasize Colonel (Rtd) Muyango Jean Bosco agizwe umuyobozi mushya.

Mbere yo kugira umuyobozi wa APR WVC, uyu Musirikare wo ku rwego rwa Colonel uri mu kiruhuko, yabaye umukinnyi mu ikipe ya APR mu bagabo ndetse aba no mu buyobozi bwayo mu bihe bitandukanye.

Mu ikipe ya APR VC, yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye, birimo n’ibya shampiyona y’imbere mu gihugu.

Ntabwo impinduka zakozwe ku mwanya w’umuyobozi gusa, ahubwo n’indi myanya muri iyi kipe yabayemo impinduka.

Kapiteni Mugema Alphonse wari umuyobozi ushinzwe imibereho ya buri munsi y’abakinnyi [Team Manager], yagizwe Umunyamabanga mukuru [Secretary General]. Uyu mwanya yari ariho, wahawe Kapiteni Jeannet Mukangabo.

Nyuma y’izi mpinduka, bivuze ko APR Womens Volleyball Club [APR WVC] iyobowe mu buryo bukurikira.

Perezida: Coronel (Rtd) Muyango Jean Baptista

Visi Perezida: Major Jemimah Kabageni

Umunyamabanga: Captain Mugema Alphonse

Umuyobozi ushinzwe imibereho ya buri munsi y’abakinnyi [Team Manager]: Captain Jeannet Mukangabo

Izi mpinduka mu Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, zikozwe mu gihe yitegura gukina umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cya Shampiyona y’i 2024-25 uzayihuza na Police WVC kuri uyu wa gatanu.

Zikozwe mu gihe muri iyi kipe hari hamaze igihe havugwamo ibibazo bitandukanye mu miyoborere n’imicungire y’abakinnyi, n’ubwo benshi badashima kubivugira ku karubanda, bikavugirwa mu matamatama.

Gusa, nk’imwe mu nkingi y’ibanze y’Ingabo z’u Rwanda, imyitwarire [Discipline] ni kimwe mu bitihanganirwa ku muntu uwo ariwe wese.

Mbere yo gukina uyu mukino, APR WVC yegukanye umwanya wa 8 mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku Mugabane w’Afurika yakiniwe muri Nijeriya mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Umwaka ushize wa Shampiyona, APR WVC niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona, ibiyigira iya kabiri ifite byinshi imbere mu gihugu, inyuma ya RRA VC.

Amafoto

Colonel (Rtd) Muyango Jean Baptista yagizwe umuyobozi mushya w’Ikipe ya APR WVC

 

Image
Ikipe ya APR y’Abagore, n’imwe mu zikomeye muri Shampiyona y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *