Basketball: APR BBC yisubije Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka itsinze UGB (Amafoto)

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda [APR BBC], yegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, itsinze iya UGB BBC amanota 94-92 ku mukino wa nyuma.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Dar City itsinze KPA amanota 68 kuri 65.

Uyu mukino waraye ukiniwe muri Petit Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, washyize akadomo ku mukino y’iri rushanwa yari yatangiye ku wa Kane w’Icyumweru gishize.

Kwegukana iki gikombe ku ruhande rwa APR BBC, bivuze ko yakisubije kuko n’icy’Umwaka ushize ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi nabwo yari yagitwaye.

Uretse mu bagabo, mu kiciro cy’abagore, igikombe cyatwawe n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu [REG WBBC], itsinze JKL Dolphins yo muri Uganda, amanota 65 kuri 61.

Muri iki kiciro cy’abagore, umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya KPA WBBC itsinze iya APR WBBC amanota 72 kuri 58.

Muri uyu mukino, Ramla Umunezero wa REG WVC niwe wawutsinzemo amanota menshi [15].

Iyi mikino ya nyuma yombi ntabwo yaro yoroshye, cyane mu kiciro cy’abagabo.

Bitandukanye n’ibyari byitezwe hashingiwe ku buhanga n’ubushobozi bw’abakinnyi ba APR BBC, abakinnyi ba UGB BBC bakinnye Basketball imeze nk’ibitangaza, batungura abafana bari bakubise Petit Stade Amahoro baje kwihera amaso.

Gusa, inda ya bukuru y’abasore ba James Maye Jr umutoza wa APR BBC yaje kugaragaza ikinyuranyo ku munota wa nyuma.

Iminota 10 y’agace ka mbere k’umukino, yarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amaota 20 kuri 16 ya UGB BBC.

Mu gace ka kabiri rwabuze gica, UGB BBC yigaranzura APR BBC ikagukana iyirusha inota rimwe [18-17], amakipe yombi ajya kuruhuka APR BBC iyoboye umukino n’amanota 37-34.

Nyuma yo gutwarwa agace ka kabiri, APR BBC yavuye mu karuhuko k’iminota 15 imaze kwitekerezaho izi n’icyo bisaba ngo yisubize igikombe yari ifite, itsinda agace ka gatatu ku manota 30-29.

Agace ka kane kari nako ka nyuma k’uyu mukino, kegukanywe na UGB BBC n’amanota 29-27, gusa ntabwo yari ahagije ngo yivune APR BBC, bityo iyi kip y’Ingabo z’u Rwanda ihita itwara igikombe ityo.

Muri uyu mukino, Chasson Randle wari ukinnye n’umukino we wa mbere w’igikombe ku ruhande rwa APR BBC, niwe wayitsindiye amanota menshi [17] yanganyije na Nobel Boungou Colo.

APR BBC yegukanye igikombe mu gihe yitegura imikino yo gushakisha itike y’imikino ya nyuma y’Irushanwa rya BAL [Basketball Africa League], iteganyijwe gukinirwa i Kigali guhera tariki ya 17 Gicurasi.

Uretse amakipe yo mu Rwanda, iyi mikino y’Irushwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabiriwe n’amakipe yo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Aya, arimo; Kenya Ports Authority (KPA) yo muri Kenya, Dar City yo muri Tanzaniya na JKL Dolphins yo muri Uganda.

Imikino ya nyuma yo kuri iki Cyumweru, yakurikiranwe n’abarimo; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Ngarambe Rwego, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda [Ferwaba], Mugwiza Desire, ba Visi Perezida bombi bwa Ferwaba [Mugwaneza Pascale na Eduard Munyangaju].

Amafoto

Image
APR BBC yegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Image
UGB BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma, yegukana umwanya wa kabiri

 

Image

Image

Image

Image
Chasson Randle wa APR BBC yegukanye igihembo cy’umukino wahize abandi (MVP), yagishyikirijwe na Perezida wa Ferwaba, Mugwiza Desire

 

Image
Kadidia Maiga ukinira REG WBBC yahize abandi mu kiciro cy’abagore, yagishyikirijwe na Perezida wa Ferwaba, Mugwiza Desire

 

Image
Rwego Ngarambe ashyikiriza Kapiteni wa APR BBC igikombe nyuma yo gutsinda UGB BBC

 

Image

Image

Image
REG WBBC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Image

Image

Image

Image
JKL Dolphins yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na REG WBBC

 

Image

Image

Image
Dar City yatwaye Umudali w’umwanya wa gatatu mu bagabo

 

Image

Image

Image

Image
KPA WBBC yegukanye umwanya wa gatatu mu bagore.

 

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *