Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR VC, yakoze amateka yo kugera mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’imikino ya Shampiyona ny’Afurika ya Volleyball.
Yayanditse kuri iki Cyumweru, nyuma yo kwisegerera Ikipe ya Ittihad SC yo muri Libya yari iri imbere y’abafana bayo.
Uyu mukino utari woroshye, wakinwemo amaseti 4, APR VC itsindamo 3, mu gihe Ittihad yabonye 1.
Nk’ikipe yari imbere y’abafana, Ittihad SC yatangiranye amashagaga, ndetse inabona iseti ya mbere ku manota 25 kuri 17 ya APR VC.
Nyuma yo gutakaza iyi seti, abasore b’Umutoza Sammy Mulinge, Umunyakenya utoza APR VC bahise bamera nk’abariye Amavubi.
Binyuze ku bakinnyi bo hagati [Middle Blockers] nka Kanamugire Prince Kapiteni w’iyi kipe ndetse na Mbonigaba Vicent uzwi nka Nyaruguru, baborotse abakinnyi ba Ittihad SC rubura gica.
APR VC yahise yegukana iseti ya kabiri itsinze amanota 25 kuri 19, iya gatatu iyitsinda ku manota 25 kuri 21, mu gihe iya kane yayegukanye ku ntsinzi y’amanota 25 nabwo kuri 19.
Uretse Kanamugire na Mbonigabana, abakinnyi barimo Umugabuzi w’Imipira [Setter] wa APR VC, Poul Akan, Dennis Ireke, Gisubizo Merci na Hakeem Mukaila, bakinnye Volleyball yo ku rwego rudasanzwe.
Gukatisha itike ya kimwe cya kabiri kuri APR VC, bivuze ko yabaye ikipe ya 3 mu mateka ya Vollleyball y’u Rwanda igeze kuri aka gahigo.
Izindi zabikoze ni; Ikipe yahoze ari iya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [UNR VC] mu 2011 ndetse n’iy’Akarere ka Gisagara [Gisagara VC] mu 2022.
Mu 2011, UNR VC yasoreje ku mwanya wa kane, mu gihe mu 2022, Gisagara VC yabaye iya gatatu yegukana Umudali wa Bronze.
Mu gihe APR VC yaramuka ikoze ibirushije ibyo izi ebyiri zayibanjirije zakoze, amateka yaba akomeje kwiyandika.
Iyi mikino ya Shampiyona ny’Afurika iri kubera i Misrata muri Libya, kuva ku ya 17 kugeza ku ya 30 Mata 2025.
Nyuma yo gukatisha itike ya kimwe cya kabiri, APR VC iracakirana na Swehly Sports Club yo mu gihugu cya Misiri, iri no mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Undi mukino wa kimwe cya kabiri, uzahuza Esperance de Tunis yo muri Tuniziya, na Al Ahly yo muri Misiri.
Bivuze ko mu makipe 4 yageze mu mikino ya kimwe cya kabiri, APR VC ariyo kipe rukumbi yo munsi y’Afurika y’Ubutayu bwa Sahara irimo.
Amafoto