Musanze: Mushimiyimana w’Imyaka 16 yakomerekejwe n’Imbogo yatorotse Parike

Imbogo yatorotse Parike y’Ibirunga iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yakomerekeje Mushimiyimana Aline w’Imyaka 16 y’Amavuko.

Uyu mwana wo mu Mudugudu wa Nyarusizi, yakomerekejwe n’iyi Rwarikamavubi mu Mugongo n’Akaguru, mu masaha ya saa Mbili z’igitondo cyo ku wa 26 Mata 2025.

Nyuma yo gukomereka, yatangarije Ikinyamakuru Imvaho Nshya ko, yabatangatanze we na Nyina, ubwo bari bagiye kugura i Birayi mu Kagali ka Bosoke, aha nyine muri Musanze.

Babonye ko basumbirijwe, Nyina w’uyu Mwana n’abandi bari kumwe bakuyemo akarenge, asigara wenyine imukubita Umutwe.

Mu kiniga kinshi yagize ati:”Twazindutse tujya kugura Ibirayi na mama. Nyuma tubona Imbogo ije idusatira. Abo twari kumwe bariruka ndasigara ihita inkubita Umutwe. Ndi kubabara mu Mugongo no ku kaguru nakomeretse’’.

Umwe mu baturage barebaga iyo Mbogo irikoroza, yavuze ko ikimara gukomeretsa uwo Mwana yahise isubira mu Ishyamba nyuma y’Induru bayivugirije, Umwana ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bisate.

SP Mwiseneza Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru, aya makuru agira ati:”Nibyo koko twamenye ko Imbogo yakubise Mushimiyimana Aline w’Imyaka 16 Umutwe mu Mugongo ahita yikubita hasi nk’uko yabyivugiye. Gusa yakomeretse byoroheje ku Kaguru. Yajyanywe kwa Muganga aravurwa arataha, Imbogo nayo kugeza ubu yasubiye mu Ishyamba’’.

SP Mwiseneza yasoje agira inama abaturage baturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga kujya bigengesera no guhita bamenyesha inzego z’umutekano igihe cyose babonye Inyamaswa yavuye muri Parike kandi bakirinda kuyegera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *