Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birakomeje hirya no hino ku Isi ahatuye n’ahabarizwa Abanyarwanda.
Nyuma y’uko tariki ya 07 Mata 2025 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, atangije Icyumweru cy’Icyunamo, abo muri Santarafurika nabo bibutse.
N’igikorwa cyaranzwe n’ubwitabire bw’Abanyarwanda bari muri iki gihugu ku mpamvu zitandukanye.
Muri aba, harimo n’abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda [RDF].
Ingabo za RDF ziri muri Santarafurika, ziri mu byiciro bibiri, harimo iziri mu tsinda ry’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iziriyo ku masezerano y’ubufatanye bw’Ibihugu byombi.
Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Kavumba Olivier.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga Miliyoni, mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Icyumweru cy’Icyunamo kizasozwa tariki ya 13 Mata 2025, ariko ibikorwa byo kwibuka bizakomeza kugeza tariki ya 04 Nyakanga, umunsi Ingabo zahoze ari iza RPA FPR-Inkotanyi zafatiyeho Umujyi wa Kigali zikanatangaza ko zihagaritse Jenoside, mu myaka 31 ishize.
Amafoto
Habimana Jean Paul