Ubwongereza bwasubije u Rwanda rubwishyuza Amafaranga yasigaye ku masezerano yo kwakira Abimukira

Spread the love

Leta y’Ubwongereza yavuze ko itazishyura ayandi mafaranga Leta y’u Rwanda, nyuma y’uko amasezerano yo kohereza abimukira ibi bihugu byari bifitanye atagikora.

Ku wa mbere, umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko Ubwongereza bwasabye u Rwanda “guheba bucece” amafaranga yari asigaye kwishyurwa.

Makolo avuga ko ayo agera kuri miliyoni 50 z’amapawundi (asaga miliyari 90 y’u Rwanda), ko Ubwongereza bwasabye ibyo bushingiye ku “kwizerana” hagati y’ibihugu byombi.

Ubu u Rwanda rwasabye Ubwongereza kwishyura ayo mafaranga yari asigaye rushinja icyo gihugu kurenga kuri uko kwizerana bugahagarika inkunga ku Rwanda.

Mu itangazo, umuvugizi wa Leta y’Ubwongereza yavuze ko “nta kundi kwishyura kugendanye n’iriya gahunda kuzakorwa, kandi u Rwanda rwahebye ukundi kwishyurwa kwose”.

Iki kibazo cyo kwishyurwa kuri aya masezerano Ubwongereza bwari bufitanye n’u Rwanda, cyaje nyuma y’uko mu Kwezi gushize Ubwongereza butangaje ko buzahagarika inkunga buha u Rwanda, uretse igenerwa “abakennye cyane”.

Ubwongereza bwafashe icyo cyemezo bushinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice binini mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo harimo imirwa mikuru y’izi ntara, Goma na Bukavu. Gusa, u Rwanda ruhakana iby’ubu bufasha rushinjwa.

Uretse Ubwongereza, Ububiligi, Amerika, Canada, n’Ubudage byatangaje ibihano bitandukanye kubera ibirego nk’ibyo.

U Rwanda rwagiye rusubiza buri gihugu ruvuga ko ibyo bihano “bidafasha mu gukemura ikibazo” cya DR Congo.

U Rwanda rwanenze ibihano by’Ubwongereza ruvuga ko “bidafite ishingiro” kandi ko bigamije guhatira u Rwanda “gushyira mu kaga umutekano wacu” nk’uko Makolo yabivuze ku wa mbere.

Makolo avuga ko kubera imyifatire y’Ubwongereza u Rwanda rwahise rukurikirana ukwishyurwa kwarwo kwasigaye ku masezerano y’abimukira Ubwongereza “burebwa na yo mu buryo bwemewe n’amategeko”.

U Rwanda rwahakanye kenshi ko gufasha umutwe wa M23, ruvuga ko rwafashe ingamba zo kwirinda mu guhangana “n’ikibazo gikomeye” gitewe n’Umutwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, FDLR, uri hafi y’imbibi zarwo.

Umugambi w’Ubwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda, wateguwe mu 2022 na Leta yabanjirije iriho ubu i Londres, watumye icyo gihugu cyishyura miliyoni £240 mbere y’uko ubutegetsi bushya bwa Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer buwuhagarika.

U Rwanda ruvuga ko ubutegetsi bwa Starmer bwananiwe guhagarika ayo masezerano mu buryo buteganywa n’amategeko, n’ubwo bwose bwatangaje ko atagikomeje nyuma yo gutsinda amatora.

Nyuma yo gutsinda amatora muri Nyakanga(7) ishize, Starmer yavuze ko uwo mugambi “wapfuye kandi wahambwe”, ko utari kugera ku ntego yo kubuza abimukira kujya mu Bwongereza kandi wari gutwara gusa “munsi ya 1% y’abimukira baza n’utwato duto”.

Mu itangazo, umuvugizi wa Leta y’Ubwongereza yavuze ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’iki gihugu yasobanuye ko uwo mugambi wo gufatanya n’u Rwanda mu kibazo cy’abimukira “wasesaguye amafaranga y’umusoreshwa kandi udakwiye gukomeza”.

Mu gihe aya masezerano yari mu ngiro, ku mafaranga yatanzwe n’Ubwongereza, i Gahanga mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali hubatswe Umudugudu w’amagorofa yari gutuzwamo abimukira bari kuva mu Bwongereza. (BBC)

I Gahanga muri Kigali hubatswe inzu z’amagorofa zigera kuri 70 zagombaga gutuzwamo abimukira bavuye mu Bwongereza (Ifoto yo mu kwa 7 umwaka ushize)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *