Abanyamuryango bibumbiye mu makoperative atatu ahinga umuceri mu kibaya cy’umuvumba gikora ku Mirenge ya Mimuli, Mukama, Rukomo na Nyagatare barataka igihombo giterwa n’iyangirika rw’urugomero rwa Karungeri rwohereza amazi yifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri muri iki kibaya.
Toni zisaga 400 z’umuceri nizo abahinzi bavuga ko bahombye mu gihembwe gishize cy’ihinga ry’umuceri cya A 2025.
Iki gihombo ngo cyatewe n’ibura ry’amazi riterwa n’urugomero rwa Karungeri bivugwa ko rumaze imyaka igera kuri 40 rukozwe, bityo ko rutagifite ubushobozi bwo kubika no kohereza amazi ahagije mu mirima y’umuceri mu kibaya cy’Umuvumba igice cyacyo cya ruguru nk’uko abahinzi bahakorera imirimo y’ubuhinzi bw’umuceri babyemeza.
Aba bahinzi bakomeza bavuga ko inzego zifite ubuhinzi mu nshingano zitagize icyo zikora ngo uru rugomere ruvugururwe rutange amazi ahagize ngo igihembwe gitaha cy’umuceri cya B 2025 gishobora kudindira.
Bitewe n’uku kutabona amazi agahije nk’ubu hari na Hegitari 30 zakoreshwanga na Koperative COOPRIMU zimaze imyaka hafi itanu zitagihingwaho umuceri, ariko kuri ubu zihingwamo ibindi bihingwa byo bidakemera amazi menshi, cyane cyane ibigori.
Jerome Hitayezu umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa byo kuhira imyaka, gufata neza no kubungabuga ubutaka mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB avuga ko mu gushaka igisubizo cy’amazi ku rugomero rwa Karungeri, inyingo yo kuruvugurura yamaze gukorwa, bityo ko aba bahinzi baza kuzabona igisubizo.
Ikibaya cy’Umuvumba igice cyacyo cya ruguru gikoreshwa na koperative eshatu ari zo CODERVAM, COOPRORIKA na COOPRIMU, aho aba bahinzi bahinga ku buso bwa Hegitari 664. (RBA)