Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mutarama 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zireba ubuzima rusange bw’Igihugu, ububanyi n’amahanga n’ibindi.
Mu gihe cy’amasaha abiri arenga, iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru b’imbere mu Gihugu n’abakorera Ibitangazamakuru mpuzamahanga.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko umwaka ushize wa 2024 wagenze neza ku Rwanda n’Abanyarwanda kandi hari icyizere ko ariko bizagenda no muri uyu wa 2025.
Ati:“Umwaka ushize warangiye neza, ubu turi mu mwaka mushya nk’Igihugu, abaturage n’abafatanyabikorwa twizeye ko tuzakomeza gukora neza nk’uko twabigenje umwaka ushize ndetse tukaba twakora byinshi harimo no gushaka amahoro mu Karere.”
- Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa M23
Yakomeje agira ati:“Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, n’ibibazo bireba Congo nk’igihugu, Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, Umugabane wa Afurika n’Isi yose”.
“Iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, nasobanuye mu bihe byashize, ntabwo ari ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo ahubwo ni icya Congo yose, Akarere kacu, Umugabane wacu ndetse n’Isi. Ariko buri gihe gifatwa nk’ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo.”
“Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, bikomoka ku mateka y’icyo gihugu ndetse n’amateka ya Afurika muri rusange ariko usanga bigirwamo uruhare n’Isi yose harimo n’ibihugu byitwa ko bikomeye”.
“Icyo kibazo gifite imizi mu mateka y’icyo gihugu, amateka y’Akarere ndetse n’amateka y’Umugabane wacu, yatangiriye muri ibyo bihe by’Ubukoloni.”
“Umutwe wa M23 ugizwe n’abaturage ba Congo, ndetse kuba bari kurwana n’Ingabo z’icyo gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, atari uko bakunda intambara ahubwo ari uguharanira uburenganzira bwabo”.
“Kuki bari kurwana? Kuki dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 hano mu Rwanda bavuye muri ako karere. Kuki dufite impunzi hano? Ni uko u Rwanda rushaka impunzi rukaba rwarazihamagariye kuva muri Congo kuza hano mu Rwanda? Nabivuze mu kibazo cya mbere, ni kuki M23 iri kurwana? Ni uko bakunda kurwana?”
Perezida Kagame yibukije ko n’ubwo abagize Umutwe wa M23, umunsi umwe bitwa Abanye-Congo undi bakitwa abanyamahanga, bidakuraho ko ari abaturage b’icyo gihugu.
Ati:“Iyi mirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, urashaka kuvuga ko abantu bari muri iki cyumba batazi uko byatangiye, aho byatangiriye? Imirwano yatangiye mu myaka myinshi ishize, aba bantu bari kurwana ntabwo baturutse mu Rwanda, mu gihe byose byatangiraga cyangwa igihe batangiraga imirwano yose.”
“Abagize Umutwe wa M23 badakwiye guhuzwa n’u Rwanda kuko abenshi Congo yabasanze aho bari biturutse ku mpamvu zirimo iz’amateka”.
“Ntabwo ari uko habayeho kuva mu Rwanda. Ariko icyo mvuga ko Congo yasanze bariya bantu hariya, bifite aho bihuriye n’ayo mateka y’Ubukoloni, ni yo mpamvu abayobozi ba Congo, rimwe bemera ko aba ni Abanye-Congo, ariko nyuma bakagerageza gushaka impamvu ngo imirwano ishyigikirwa n’u Rwanda. Ariko ntabwo bashobora kuvuga ko abantu batangije iyi mirwano, abari kurwana baturutse mu Rwanda. Ntabwo baturutse mu Rwanda.”
“Umuhate wo gushaka ibisubizo by’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, ugomba gukomeza ariko hakibazwa ibibazo bya nyabyo ndetse n’ibisubizo, bya nyabyo”.
“Hagomba gukomeza kubaho umuhate wo gushaka ibisubizo ariko ntabwo byaba ibintu bisanzwe, ntabwo twakomeza kubikora nk’uko tumaze igihe tubikora mu gihe icyo dushaka ari ibitanga ibisubizo. Imbaraga zigomba gushyirwamo twibaza ibisubizo bya nyabyo, tukabona ibisubizo bya nyabyo. Ikibazo cya FDLR kigomba gusubizwa, ibibazo by’imbere muri RDC bigomba kubonerwa ibisubizo kandi ibisubizo biri imbere mu gihugu, mu biganiro.”
“Umutwe wa M23 ukomoka muri Congo ndetse na bamwe mu bayobozi bawo bari barahungiye muri Uganda, batigeze bakomoka mu Rwanda cyangwa ngo bahave bajya kurwana muri Congo”.
“Kuki RDC idakemura ikibazo cy’abaturage bayo? Kuki cyahindutse ikibazo cy’u Rwanda? Kuki bashobora kutwikoreza umutwaro, kuki batavana ibi bihumbi birenga 100 by’impunzi hano? Mubajyane mu rugo.”
- Impinduka zikorwa mu buyobozi bw’Igihugu
Perezida Kagame yavuze ko impinduka zikorwa mu buyobozi bw’Igihugu, ziba zishingiye ku cyerekezo cyacyo.
Ati:“Impinduka muri Guverinoma, ntiziraba ahubwo. Turacyari ku ntangiriro. Ndabivuga mpereye ko, bihera ku bintu byinshi kandi n’imiterere y’igihe, imiterere y’Igihugu n’abantu ariko n’icyifuzo cy’ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko twakora ibintu neza nta guta igihe, bishoboye no kugabanya icyo bidutwara, icyo bidusaba byose bigakubira hamwe.”
“Abayobozi baherutse gukurwa mu nshingano n’abashya bazishyizwemo byose bikorwa kugira ngo harebwe ibyageza u Rwanda ku ntego”.
“Byose rero biva mu kugerageza ariko dufite ugushakisha gukora byinshi bishoboka, gukora ku muvuduko ushoboka kugira ngo bigabanye uburemere bw’ibibazo abantu bahura nabyo byaba mu buhinzi n’ubworozi, uburezi, ibikorwaremezo byaba mu bikorera. Ni nko kuba ufite igishushanyo imbere yawe cy’ibintu byose, noneho bigashaka ngo uko wabirebaga, uko ibintu bigenda ugire ibyo uhindura.”
“Impinduka cyangwa ibindi byose bikorwa biba biri mu nyungu z’Abanyarwanda”.
“Mu mikorere y’Igihugu cyacu, mu gukorera Igihugu cyacu, icya mbere nshyira imbere ni abaturage b’u Rwanda. Barabona ibishoboka byose bikwiye, uko dushoboye? Hari ibyo tutabona, tutageraho kubera ko tutanabishoboye, tugategereza igihe amikoro azabonekera wenda tukabikora ariko ku bihari, ku bishoboka, barabona ibyiza bikwiye?”.
“Kurambagiza nabi birashoboka kuko abantu urabazi, hari ukwihisha ntumumenye ukazamumenya yageze mu kazi. Ntugire ngo ni njye ubikora, binyura mu zindi nzego kandi na zo harimo abameze nk’abo barangaye”.
Perezida Kagame yavuze ku bayobozi bashobora kwibeshywaho mu guhabwa inshingano.
“Kuko si wowe mbona mu kazi ndabona Igihugu mbere na mbere. Ibyo kujya kuvuga ngo atababara, atarakara, n’iyo wagenda ukicwa n’agahinda njye ntacyo bimbwiye niba nakemuye ikibazo cy’abaturage cyangwa ikibazo rusange ubundi twese duhuriraho kugira ngo ibintu bikorwe neza.”
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bashyirwa mu nshingano iyo batazujuje uko bikwiye kuzikurwamo bikorwa mu nyungu z’abaturage.
“Erega n’abikorera ntabwo ari ba nyamwigendaho, abikorera bikorera mu Gihugu. N’iyo wikorera, iyo ukoze nabi bifite undi byangiriza rero hari inzego za Leta, hari iz’abikorera, tugomba gushaka uko bihuzwa kugira ngo byombi bikore neza byuzuzanye kuko ni Igihugu tureba, kirimo abo bikorera, inzego za Leta n’ibindi byose.”
Perezida Kagame yavuze ko imitangire ya serivisi mu nzego z’abikorera igomba kunozwa kuko n’ubwo bikorera ariko bakorera mu Gihugu.
- Ikibazo cy’abaturage bimurwa
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abaturage bimurwa ahagiye kubakwa ibikorwaremezo ariko bagatinda guhabwa ingurane inzego zikizi kandi bikwiye ko gishakirwa umuti urambye.
Ati:“Birazwi ariko n’izindi nzego zirabizi n’ubwo tugerageza kugira ngo bijye mu buryo, bizajya mu buryo. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitwara igihe, bibabaza abantu bigateza igihombo ariko byo bikwiye gukorwa, ukimura abantu niba ugiye kubimura ukabishyura.”
“Hari ahantu abantu bamenya mbere ko ubundi hadakwiye kuba haturwa cyangwa aho batuye abantu bazimurwa kubera igikorwa cy’inyungu rusange cy’Igihugu noneho babimenya biri no mu nzira bakajya kuhatura kugira ngo bazishyurwe. Hari ababa basanzwe rero bahatuye bo badafite n’icyaha na bo bakabigwamo bitewe n’imikorere mibi y’inzego zitandukanye.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo imikorere mibi y’inzego zimwe na zimwe ituma hari abaturage bimurwa mu nyungu rusange ntibahabwe ingurane ku gihe.
- Abakora ubucuruzi bagasaba kwishyurwa mu Mafaranga y’Amahanga
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abantu bakora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye ariko bagasaba abaguzi kwishyura mu madorali gusa baba banyuranya n’amategeko.
Ati:“Ni bibi no ku nshuro ebyiri kuko uwo wishyurwa nko mu madorali cyangwa amayero cyangwa iki, mu misoro ntabwo yishyura mu madorali, yishyura mu manyarwanda. Rero ntabwo ari byo, uwo muntu wishyurwa ubukode mu madorali na we aba agomba kwishyura imisoro mu madorali. Ariko ibyo byose ubundi bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwamo, ni nko kwica amategeko, abishe amategeko bakabihanirwa.”
Perezida Kagame yavuze ko abakora ubucuruzi bagasaba abaguzi kubishyura mu madorali cyangwa andi mafaranga y’amanyamahanga, bagomba kubihagarika burundu.
Ati:“Ndibwira ko aho tuvugira aha hari uburyo bubitekereza bushaka kubishyira ku murongo, navuga gusa ko bikwiriye kwihuta, ni cyo cya ngombwa bigacika burundu. Icyo na cyo, ndumva bizatungana.”
- Amasezerano na Qatar
Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ndetse no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir.
Ati:“Navuga ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa, ntabwo bizatwara igihe kinini ngo bigaragare.” (THEUPDATE, RBA & IGIHE).