Urubuga rwa WhatsApp rwagaragaje uburyo bushya buzajya bworohereza abakunda gusangiza bagenzi babo ibihe byabo kuri Status, mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no gushimisha abakunzi.
WhatsApp yashyizeho uburyo butamenyerewe ku bakoresha Status zayo, aho kuri ubu umuntu ashobora gukoresha ijwi ritarengeje amasegonda 30 (Voice Status), guha abandi uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku byo watangaje mu buryo bwihuse (Status Reactions).
Hari kandi Status Profile Rings izajya ifasha umuntu kumenya ko inshuti ze zashyize ubutumwa bushya kuri status ndetse na Link Previews yemerera abantu gusangiza abandi links z’inkuru cyangwa ubundi butumwa bwanditse kuri websites ariko akabikora mu buryo bw’amashusho bunogeye ababureba.
WhatsApp kandi yashyizeho uburyo bundi buzwi nka Private Audience Selector, bukwemerera guhitamo abantu bagomba kubona status washyizeho kandi ikazanabikwibutsa mu gihe kiri imbere igihe ushatse kugira ikindi nk’icyo usangiza abantu.
Biteganyijwe ko ubu buryo bushya buzatangira gukoreshwa mu minsi ya vuba hirya no hino ku isi, mu rwego rwo kunoza Status za WhatsApp zatangiye gukoreshwa mu 2017.