Ubushakashatsi bushya ku bushobozi n’ubumenyi bw’abakora mu rwego rw’imari mu Rwanda, bwerekana ko hafi 40% by’abakora muri uru rwego nta bumenyi buhagije bafite, mu gihe 60.7% aribo bashimwa n’abakoresha babo.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe ubucuruzi n’imari, bwashyizwe ahagarara kuri uyu wa Kabiri.
Abayobozi b’ibigo by’imari byakorewemo ubushakashatsi, muri bo 39.3% bavuga ko abakozi babo nta bumenyi buhagije bafite, mu gihe 60.7% aribo banyuzwe n’urwego rw’ubumenyi abakozi babo bagaragaza mu kazi.
Dr Kato Kimbugwe, ukuriye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi asobanura ko ikibazo cy’ubumenyi buke ku bakozi bo mu rwego rw’imari mu Rwanda, gifite inkomoko mu mashuri banyuramo mbere yo gutangira akazi.
Anita Mutesi, umukozi w’ikigo KIFC, ushinzwe kongerera ubushobozi abakora mu rwego rw’imari, avuga ko hakenewe gushyirwaho gahunda zihariye zigamije kongerera ubumenyi abakora muri uru rwego.
Abashakashatsi bavuga ko ubumenyi budahagije ku bakozi babarizwa muri serivise z’imari ari imwe mu mbogamizi ikomeye ishobora kubangamira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guhindura umurwa mukuru ‘Kigali’ igicumbi cya serivise z’imari muri Afurika.
Intego y’ikigo mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe ibikorwa by’ubucuruzi n’imari (KIFC) yerekana ko bitarenze mu 2027, urwego rw’imari y’ibigo by’imbere mu gihugu rugomba kuba rubarirwa agaciro ka miliyari 500 z’amafaranga y’u Rwanda, rutanga akazi karenga 49,000.
Bitarenze mu mwaka utaha wa 2025, kandi urwego rw’imari y’ibigo mpuzamahanga rugomba kuba rubarirwa agaciro ka miliyoni 600 z’Amadorali y’Amerika, rutange akazi kihariye karenga 1,860. (RBA)