Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko abarenga ibihumbi 5 baza kwivuriza mu Rwanda buri mwaka baturutse mu mahanga, inararibonye mu buvuzi zikavuga ko ibi biterwa n’uko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bigezweho no kongera umubare w’ibikoresho byo kwa muganga bijyanye n’igihe.
Ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu buvuzi, IRCAD Africa ni kimwe mu bikorwaremezo bigezweho bitegerejweho guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Prof Rwamasirabo Emile, umaze imyaka irenga 40 mu buvuzi yemeza ko mu myaka mike ishize, habayeho impinduka nziza ariko ko hakiri urugendo.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Rukundo Athanase avuga ko mu bihe bidatinze hari indi mashini nshya izwi nka ‘PET SCAN’ isuzuma ndetse ikanatahura kanseri, igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda ikaba ari imwe muri zari zikenewe cyane.
Kugabanya umubare w’abarwayi bava mu Rwanda bajya kwivuza mu mahanga no kongera uw’abava mu mahanga baza kwivuriza mu Rwanda, ni ingingo yagarutsweho na Perezida Paul Kagame, ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo aharimo kwagurirwa ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Inzobere mu rwego rw’ubuvuzi zivuga ko kongera ibikorwaremezo bigezweho n’umubare w’ibikoresho bijyanye n’igihe bigomba kujyana no kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abagana amavuriro. (RBA)