Umuhanda wo mu Karere ka Gakenke uhuza Muhondo-Rushashi-Ruli, ukomeje kwangira, mu gihe nyamara hashize imyaka ine ushyizwemo Raterite.
Kimwe mu biranga iri yangirika, n’Imiferege miremire ivanze n’imikokwe ndetse n’ibyobo birebire.
Ni mu gihe nyamara iyo utambutse muri uyu Muhanda, uhasanga abawutunganya, ariko ntabwo birambye. Iyo imvura iguye, ibyakozwe byose bihita biba impfabusa.
Mu gihe cy’imvura nyinshi, Umuvu w’Amazi utembana uyu muhanda ukawujyana mu Gishanga, cyangwa indoha igafunga umuhanda.
Ifungwa ry’uyu muhanda rivuye ku mvura, rihita rihagarika ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’Imirenge ya Muhondo Rushashi na Ruli.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere tw’Imisozi miremire, ibi bikaba bigira ingaruka mu gihe cy’Imvura, kuko iyo itabungabunzwe, itengukira mu muhanda.
Abatuye muri aka gace, barasaba ko uyu muhanda wakorwa mu buryo burambye, kuko mu gihe cy’Izuba ivumbi riba ritaboroheye, Imvura yagwa bigahumira ku mirari.
Ababyeyi bafite abana bato bawunyuramo bava cyangwa bajya ku Ishuri, bagaragaza impungenge z’uko bashobora kugwa muri ibi byobo.
Ubuyobozi bw’aka Karere, bwabijeje ko uyu muhanda uzakorwa mu minsi ya vuba, ibyo abaturage bifuza ko byakwihutishwa.
Amafoto
Habimana Jean Paul