Ku mugoroba wa tariki 16 Kanama 2024, abanyarwanda bamenyeshejwe abagize Guverinoma nshya barimo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9 muri za minisiteri zitandukanye.
Nk’uko byagaragajwe n’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, umubare munini w’abashyizwe muri guverinoma nshya, ni abari basanzwe mu nshingano.
Ku rundi ruhande ariko, mu mpinduka zagaragayemo harimo abaminisitiri batatu barimo uwa Siporo, Nyirishema Richard, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka.
Mu zindi mpinduka zabayeho, Abanyamabanga ba Leta babiri ntibagarutse, aho uwari ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana ndetse n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr. Claudine Uwera, bavanyweho ndetse n’izo nshingano zivanwaho.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 115, rigaragaza ko Guverinoma igizwe na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa.
- Menya uko abagize Guverinoma batoranywa
Ingingo ya 116 mu Itekegeko Nshinga igena ko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Ku bijyanye n’uburyo batoranywa, biteganywa mu ngingo ya 62, igena ibijyanye n’isaranganywa ry’ubutegetsi.
Gusaranganya ubutegetsi byubahirizwa mu nzego za Leta hakurikijwe amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga n’ibiteganywa n’andi mategeko.
Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntibashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki.
Abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite. Icyakora, umutwe wa politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza 50% by’abagize Guverinoma.
Ntibibujijwe ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma.
Mu Nteko Ishinga Amategeko hitabwa ku guhagararirwa kw’ibyiciro bitandukanye nk’uko biteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.
- Abagize Guverinoma barahira ryari?
Itegeko Nshinga rigena ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika.
Ni mu gihe Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.
Ingingo ya 118 mu Itegeko Nshinga igena ko mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika. (RBA)