Rusizi: Wa muceri wo mu Kibaya cya Bugarama wabonye umuguzi

Akarere ka Rusizi katangaje ko kuri iki Cyumweru, umuceri wari umaze iminsi warabuze abakiliya mu Kibaya cya Bugarama uzagurwa n’ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya umupaka gifatanyije n’inganda z’i Rusizi.

Umuyobozi w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet, yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ko umuceri wari ku mbuga ungana na toni 850 mu gihe undi usaga toni 3000 ubitswe n’amakoperative.

Iki kibazo cy’umuceri wabuze abakiliya cyatarutsweho na Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Intebe n’Abadepite, tariki 14 Kanama 2024.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe yasomaga amakuru ku mbuga nkoranyambaga yabonye abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba binubira ko bafite toni nyinshi z’umuceri zarababoreyeho kubera kubura umuguzi.

Yagaragaje ko uko abayobozi bakangurira abaturage guhinga, bagomba no kubafasha kubona umuti w’ikibazo cy’umusaruro mwinshi bejeje mu gihe wabuze isoko.

Ati “Ni abantu bafite ibibazo, guhinga, kweza batanze imbaraga zabo, bakoresheje amafaranga yabo, baritanze kandi bakora ibyo tubatoza gukora, ibyo tubasaba buri munsi.”

Yakomeje agira ati “Ariko birangiye, ubu ni nko kutubwira ngo ariko ubundi muzagaruka aha mutubwira kongera guhinga umuceri? Cyangwa muzagaruka aha mwongera kutubwira guhinga? Ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo?”

Kugeza ubu, mu gihugu hose hari umuceri utarabona isoko ugera kuri toni zirenga 23 000 z’udatonoye ndetse n’izindi zitageze ku 20 000 z’utonoye weze mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 B.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *