Kuri iki Cyumweru mu Masaha ya saa Cyenda z’Urucyerera ku isaha ya Kigali, Donald Trump yakuwe by’igitaraganya i Butler mu ntara ya Pennsylvania aho yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko umuntu wari witwaje Imbunda amurashe ahagaze hejuru ku nzu yari hafi aho.
Nyuma yo kuraswa, Trump wiyamamariza ku itike y’Abarepuburike, yahise aryama hasi, yongera kugaragara ava amaraso ku Gutwi kw’i buryo.
Akomoza kuko yiyumvaga, Trump yavuze ko yumvise Isasu rihorera, yikozeho asanga ryamutoboye Ugutwi.
Ubwo abashinzwe umutekano bazengurakaga aho yari ari, Trump yazamuye Igipfunsi hejuru, asezera abari aho ubwo yihutanwaga ngo ahabwe ubuvuzi.
Abari muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza bahise baryama hasi mu gihe amasasu yanyuranagamo, nyuma batangira gukuramo akarenge.
Umwe mu babibonye yatangarike Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC ko yabonye umugabo wari ufite Imbunda ari ku Gisenge cy’Inzu yari hafi y’ahaberaga uku kwiyamamaza, akanya gato mbere y’uko Trump araswa.
Amafoto