Kimisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasabye abakandida mu byiciro bitandukanye kubahana mu gihe bari mu bikorwa byo kwiyamamaza bitangira kuri uyu wa Gatandatu.
NEC ivuga ko uzanyuranya n’amategeko n’amahame ashobora kuzakurwa ku rutonde ndetse no kwiyamamaza kwe kugahagarikwa burundu.
Ni bimwe mu byatangarijwe mu kiganiro kirambuye iyi Komisiyo yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane.
Ibi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa yabitangaje mu gihe habura amasaha macye ngo ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bitangire.
Yasabye kandi inzego z’ibanze nazo zirasabwa kuzafatanya bya hafi n’abagiye kwiyamamaza bose mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo ibikorwa by’amatora bizagende neza.
Miliyoni zisaga 9 z’Abanyarwanda ni zo kugeza ubu ziteguye gutora harimo miliyoni zisaga 2 ziganjemo urubyiruko ruzatora bwa mbere.
Umubare w’abazatorera hanze y’Igihugu wavuye ku bihumbi 22 muri 2017, ugera ku bihumbi 62.
Kugeza ubu kandi iyi NEC itangaza ko hari site 144 zo mu mahanga zizatorerwaho, abasaga 200 ni bo bamaze kwiyandikisha nk’indorerezi ariko uyu mubare ushobora kuziyongera.