Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe wa Guinée Conakry, Amadou Oury Bah, aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasuye Gabiro Agribusiness Hub, Umushinga ukora ubuhinzi n’ubworozi bugezweho.
Bimwe mu byo yeretswe harimo ikoranabuhanga rikoreshwa mu buryo bwo kuhirira imyaka, anerekwa uko udushya turi muri iki cyanya tuzagirira umumaro abahaturiye.
Iki cyanya kiri ku buso busaga hegitari ibihumbi 16, giherereye ku nkombe z’umugezi w’Akagera utandukanya u Rwanda na Tanzania ku ruhande rw’Umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare.
Umuyobozi Mukuru wa Gabiro Agribusiness Hub Ltd, Micomyiza Hanson, aherutse gutangariza Igitangazamakuru cya Leta ko nyuma yo kubaka ibikorwaremezo hose muri iki cyanya, abikorera aribo bazashora imari mu bikorwa by’ubuhinzi kuri ubwo butaka.
Amafoto