Bamwe mu bakurikirana ibijyanye n’ibikorwaremezo baravuga ko gukemura ikibazo cyo gutwara abagenzi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ari ngombwa ko hongerwa ba rwiyemezamirimo bashora imari muri uru rwego, ndetse n’ibikorwaremezo nk’imihanda.
Ni mu gihe abatega izi modoka bakinubira services bahabwa nabanyirazo.
Nubwo ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali atari gishya, na n’ubu usanga abakoresha izi modoka bakinubira services bahabwa.
Uwitwa Hagenimana mediatrice agira ati “Kuva Kabuga ujya Nyabugoigo biragoye kuko nta modoka zihari, duhera ku byapa dutegereje twahebye, ejobundi bashyizemo izindi modoka ariko nta cyakemutse.”
Abakoresha izi modoka biganjemo abakora ubushabitsi buciritse, bavuga ko banashorwa mu bihombo no kuba zibakereza kenshi ndetse hafi ya buri munsi.
Mu gukemura iki kibazo mu buryo bw’igihe kirekire abari muri rwego basanga kandi hakwiye kugira ingamba zishyirwaho harimo kongera imihanda na Leta igakomeza kongera ibyo yigomwa bireshya abashoramari muri uru rwego haherewe ku kongera imihanda.
Mu minsi ishize, imiti yose yavugutiwe iki kibazo harimo no kongera ibigo byari bisanzwe bikorera mu ntara bikaza gukorera mu mujyi wa Kigali ntibyatanze ibisubizo byari byitezwe.
Kuri uyu wa mbere, Umukuru w’igihugu yasabye abafite mu nshingano gukemura iki kibazo muri uyu mwaka.
Abakora muri uru rwego kandi bavuga ko mu kuvugitira umuti iki kibazo, leta yakagombye kongera ibyo yigomwa nko ku misoro n’ibindi bicibwa abashoye imari muri uru rwego rwo gutwara abantu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.