Nyuma y’inama mpuzamahanga yiga ku ihindagurika ry’ikirere yabereye i Dubai muri Leta Nzunze Ubumwe z’Abarabu, u Rwanda rwatangije ubukangurambaga kuri ba rwiyemezamirimo bubaka inzu nini n’inganda kwitabira gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba bityo bigafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanyaho 38% by’imyuka ihumanaya ikirere bitarenze 2030.
Uretse kuba ibereye ijisho, inyubako ya I&BANK ni imwe mu zahinduye Umujyi wa Kigali, ikaba n’imwe mu magorofa arengera ibidukikije.
Annick Ndabirorere ushinzwe gukurikirana iyi nyubako avuga ko gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba byafashije kuzigama asaga miyoni 3 ku kwezi kuko iyo mirasire itanga kilowati zisaga 230 ku munsi.
Ati “Iyi nzu tugiye kuyimaramo imyaka 2 kandi dukoresheje imirasire y’izuba twunguka miliyoni 3 buri kwezi, ni ukuvuga ngo tumaze kubona ko amafaranga twishyura muri EUCL yagabanutse ku nyubako nini. Ubu n’inzu ishaje twayishyizeho imirasire hejuru yayo na yo iduha ubwizigame bunini. Dufite 70% by’umuriro wa REG ariko 30% yindi ni imirasire y’izuba.”
Abafite inyubako nini mu Mujyi wa Kigali, abikorera, n’abahagarariye inganda zikora ibikoresho by’imirasire bahuriye mu nama ku kamaro ko gushyira iyi mirasire mu nyubako.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo Energy Private Developers Serge Wilson Muhizi avuga ko iyi mirasire ishobora no gukoreshwa mu nyubako nini n’inganda igihe byakozwe neza.
Ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba kugeza ubu zigize 24.4% by’ingufu z’amasharazi yose akoreshwa mu gihugu ndetse intego ni ukugeza muri Kamena umwaka utaha urwo rwego rw’imirasire rufite 48% by’amashanyarazi yose.
Nubwo hakirimo icyuho, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Fidele Abimana avuga ko ubu hatangijwe ubukangurambaga ku bafite inyubako nini mu mijyi gushyira iyi mirasire mu nzu zabo.
Mu rwego rwo kureshya abashora imari muri izo nyubako nini, Leta ibagabanyiriza imisoro mu gutumiza ibikoresho byifashishwa mu mashanyarazi tangiza ibidukikije ndetse no kuborohereza kugera ku mari binyuze mu nguzanyo z’inyungu nke.
Ingufu zisubira zafashe umwanya w’ingenzi mu nama y’umuryango w’abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe yabereye i Dubai kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 12 Ukuboza 2023.