Libya: Abahitanywe n’Imyuzure mu Mujyi wa Derna bashyinguwe mu Mva rusange

0Shares

Imirambo yakuwe mu mwuzure watembanye ibice bimwe by’Umujyi uri ku cyambu cya Derna mu Burasirazuba bwa Libya, yashyinguwe mu mva rusange.

Abantu nibura 2,300 barapfuye ubwo ku cyumweru amazi y’imyuzure ameze nka tsunami yakumunzuraga mu mujyi wa Derna, nyuma yuko urugomero rusandaye mu nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi, inkubi yiswe Storm Daniel.

Imashini yacukuye mu irimbi, aho abapfuye bashyizwe mu mifuka n’ibiringiti bashyingurwa bari hamwe.

Mu gihe byatangajwe ko abantu 10,000 baburiwe irengero, umubare w’abapfuye byitezwe ko wiyongera.

Mohammed Qamaty, umukorerabushake i Derna, yavuze ko abakora ubutabazi bakirimo gushakisha abapfuye.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Dusabye urubyiruko rw’Abanya-Libya, uwo ari we wese ufite impamyabushobozi cyangwa ubundi bumenyi mu buvuzi, ko rwose baza bakadufasha.

“Ntidufite abaforomo bahagije, ducyeneye ubufasha”.

Hari imfashanyo yatangiye kuhagera, irimo iyatanzwe na Misiri, ariko ibikorwa by’ubutabazi byakomwe mu nkokora n’uko ibintu bimeze muri Libya mu rwego rwa politiki, aho igihugu cyacitsemo ibice bibiri biyobowe na guverinoma ebyiri z’abacyeba.

Amerika, Ubudage, Iran, Ubutaliyani, Qatar na Turukiye, ni bimwe mu bihugu byavuze ko byohereje cyangwa byiteguye kohereza imfashanyo.

Inzobere mu bijyanye n’amazi zabwiye Igitangazamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru ko bishoboka ko urugomero ruri kuri mu ntera ya kilometero 12 uvuye i Derna rwabanje kunanirwa gukora, rwohereza amazi yarwo agenda akumunzura mu kibaya ndetse arengera urugomero rwa kabiri rwegereye uwo mujyi.

Amashusho yafashwe ku cyumweru nijoro agaragaza umugezi w’amazi y’imyuzure anyura n’ingufu muri Derna, umujyi utuwe n’abantu bagera hafi ku 100,000, n’imodoka zananiwe kugenda muri ayo mazi.

Ku mwanywa ni bwo byagaragaye ukuntu iyo myuzure yangije byinshi, imihanda itwikiriwe n’ibyondo n’ibintu byasakumwe n’imyuzure, n’imodoka zabirindutse.

Hari inkuru ziteye ubwoba zivuga ukuntu abantu batwawe n’ayo mazi akabakumunzurira mu nyanja, mu gihe abandi bo banagannye ku bisenge by’inzu bakarokoka.

Hisham Chkiouat, wo muri guverinoma ya Libya yo mu burasirazuba, yabwiye ikiganiro cyo kuri radio cya Newshour cya BBC ati: “Naguye mu kantu kubera ibyo nabonye, ni nka tsunami”.

Minisitiri w’ubuzima w’uburasirazuba bwa Libya, Othman Abduljaleel, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press kuri telefone ari i Derna ati: “Twatunguwe n’ingano y’ibyangiritse… ibyago birakomeye cyane, kandi birenze ubushobozi bwa Derna na guverinoma.”

Imijyi ya Soussa, Al-Marj na Misrata na yo yagizweho ingaruka n’iyo nkubi y’umuyaga yo ku cyumweru.

Kuva uwari umutegetsi wayo Col Muammar Gaddafi yahirikwa akanicwa mu 2011, Libya ikomeje kuba mu kajagari ko muri politiki.

Ibyo byatumye iki gihugu gikize ku bitoro gicikamo kabiri, ku ruhande rumwe hari guverinoma y’inzibacyuho yemewe n’amahanga ikorera mu murwa mukuru Tripoli, n’indi guverinoma ikorera mu burasirazuba.

Ariko nubwo Libya yacitsemo ibice, guverinoma y’i Tripoli yohereje indege itwaye toni 14 z’ibikoresho byo mu buvuzi, imifuka yo gushyiramo imirambo hamwe n’abaganga n’abafasha abaganga bose hamwe barenga 80.

Umujyi wa Derna, uri ku ntera ya kilometero hafi 250 mu burasirazuba bw’umujyi wa Benghazi ku nkombe, ukikijwe n’imisozi yo mu karere Jabal Akhdar karumbuka (isi imera, mu Kirundi).

Uwo mujyi wahoze ari wo ukorerwamo n’intagondwa zo mu mutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) muri Libya, nyuma y’ihirikwa rya Gaddafi. Nyuma y’imyaka micye, izo ntagondwa zahakuwe n’igisirikare cy’igihugu cya Libya, aba bakaba ari abasirikare ba Jenerali Khalifa Haftar ukorana n’ubutegetsi bwo mu Burasirazuba.

Gen Haftar yavuze ko abategetsi bo mu Burasirazuba ubu barimo kugenzura ibyangiritse byatewe n’imyuzure, kugira ngo imihanda yongere kubakwa n’amashanyarazi asubizweho, kugira ngo bifashe mu bikorwa by’ubutabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *