Perezida Kagame yiyemeje kugabanya zimwe mu ngendo z’abayobozi bajya mu mahanga

0Shares

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame ari mu Nteko Ishinga Amategeko yatangaje ko agiye gushyira feri ku ngendo z’abayobozi bajya mu mahanga, maze bakita ku nshingano zabo uko bikwiye, kuko byagaragaye ko hari byinshi birengagiza.

Perezida Kagame kandi yavuze ko iyo ugeze mu baturage hari ibintu usanga ubuyobozi bwarabijeje ariko bimwe bimaze umwaka, ibiri, itatu, ine, cyangwa itanu bitarakorwa.

Yavuze ko byagaragaye ko hari abayobozi bamwe batita ku nshingano zabo, imwe mu mpamvu ikaba ingendo bagirira mu mahanga.

Yakomeje ati “Iyo ndeba ukuntu abantu bagenda, abayobozi, baracicikana. Kujya hanze y’igihugu ndaza kubishyiraho feri. Mugende buhoro, hajye hagenda abagomba kugenda. Babanze basobanure, Minisitiri w’Intebe urabe unyumva, bizajya bihera iwawe. Buri wese ushaka kugenda, kuko hari ibintu bibiri: Iyo ugenda ugendera ku mari ya leta, icya kabiri wakoresheje igihe cya leta, cy’umwanya wagombaga kuba ufite ibintu ukora.”

“Kugira ngo rero abantu bajye bagenda urujya n’uruza, bizajya bibanza bisobanuke neza, tunabibaremo inyungu igihugu kibifitemo. Ntabwo mvuze ko bizahagarara, ahubwo nzabiremereza nabyo, bibagore. Utasobanuye neza, aho ajya n’ikimutwara, uwo ntaho azajya ajya.”

“Ariko no hejuru y’ibyo, dukurikirane turebe ngo nubwo ntaho yagiye, afite icyo akora kijyanye n’imirimo ashinzwe. Ni cyo kizagabanya biriya birarane biri mu giturage, bakambwira ibintu bimaze imyaka ingahe twasezeranyije kandi bidafite igisobanuro kivuga ngo ntabwo byashobotse kubera impamvu yumvikana.”

Perezida Kagame yavuze ko iki cyemezo kitagamije kwishimira gushyira feri kuri izi ngendo, ahubwo ari uguharanira ko umuntu yuzuza inshingano ze.

Perezida Kagame yasabye abayobozi ko mu gihe binjiye mu mwaka mushya, bagomba no gutekereza uburyo bushya n’ingamba nshya mu mikorere.

Yakomeje ati “Ntabwo byaba imirimo isanzwe n’uburyo busanzwe ngo dukomeze gutyo, iteka dukwiye gushakisha icyahinduka, cyatuzanira ibishya twifuza, cyaduteza imbere kurusha, ntibibe uburyo busanzwe gusa tugenderamo, niba dushobora kwihuta tukiha intambwe 100 ku munsi, ntabwo dukwiye kugarukira kuri 60, dukwiye kugera kuri izo ntambwe 100 kuko ubwo biba bishoboka.”

“Kandi ibintu bikava mu mvugo kuko turavuga cyane, tuvuga ibintu byinshi, ahenshi bikagarukira aho, ariko hari ikigomba kuvamo nacyo tugaragaza, imvugo nziza, ibyo tuvuga tugiye gukora, ntabwo bitanga umusaruro, ujya kureba ku musaruro ugasanga ntungana n’isezerano wahaye abantu cyangwa se ibyo wababwiye ugiye gukora.”

Muri iryo jambo kandi, Perezida Kagame yasabye abayobozi kwita ku bibazo bitandukanye birimo imisoro ihanitse, ikibazo cy’ingendo mu buryo bwa rusange n’imitangire ya serivisi yakomeje kuba mibi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *