Itsinda rigizwe na ba Rwiyemezamirimo b’abagore 10 baturutse mu bihugu bine by’Afurika birimo n’u Rwanda, bamuritse uruganda rwenga inzoga z’umwimerere nyarwanda rwuzuye rutwaye miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda saga miliyari na miliyoni 164.
Urwo ruganda rwiswe “Kweza Craft Brewery’’ rwuzuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, rwatashywe ku wa Gatanu taliki ya 4 Kanama, ku munsi Abanyarwanda bizihijeho Umunsi w’Umuganura.
Uretse inzoga nyarwanda, urwo ruganda rwenga n’ibindi binyobwa bidasembuye bimenyerewe nka Fanta.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwashimiye abo bagore ba rwiyemezamirimo bazanye ku isoko ry’u Rwanda ibinyobwa bishya bishingiye ku mwimerere nyarwanda.
Philip Lucky, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari muri RDB, yavuze ko imikorere yurwo ruganda n’ibikoresho by’ibanze bifashisha mu kubona umusaruro wabo nk’amasaka n’ibindi, bijyanye na gahunda y’Igihugu yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda’’.
Yagize ati: “Uyu mushinga w’uruganda bashinze ni urugero rufatika rw’ibishoboka ko abantu bashobora gutangiza igishoro kitari kinini, mu gihe gito bakagera kuri byinshi. Uru ruganda ni ishoramari rikwiye gushyigikirwa kuko ryafashije abikorera b’abagore kubona akazi bakabasha no kwiteza imbere mu rwego rw’ubukungu.”
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Philip Lucky yakomeje avuga ko umusaruro ukomoka kuri urwo ruganda uri mu byo ba mukerarugendo basura Igihugu baba bashaka kubona no gusogongera nk’umwimerere w’u Rwanda.
Yemeje ko bazashishikarira gusogongera hashingiwe ku bwiza ndetse n’umwimerere wabyo uturutse kubimera nk’amasaka ahingwa mu Rwanda, bityo bagasubira mu bihugu byabo ari Abambasaderi beza bavuga akamaro k’ibikorerwa mu gihugu, maze n’ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ukarushaho kuzamuka.
Jessie Flynn, Umuyobozi Mukuru wa “Kweza Craft Brewery” asobanura ko gutaha uruganda byahujwe no kwizihiza Umuganura mu kwishimira umusaruro uturuka ku ishoramari batangije nk’abagore bishyize hamwe bagamije guhanga imirimo ishingiye ku dushya no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Dr Niyibituronsa Margrette, Umuyobozi wa gahunda ishinzwe gutunganya ibikomoka kubuhinzi no gusuzuma ubwiza bw’ibiribwa mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), yavuze ko kuba abo bagore batangije uruganda rwenga inzoga ikorwa hifashishijwe amasaka yera mu Rwanda ari gahunda iziye igihe, cyane ko bagiye gutuma abahinga amasaka mu byaro baba bizeye aho bazagemura umusaruro wabo
Ati: “Ubu nibura bizeye ko bagiye guhinga bazi neza ko bafite isoko ry’aho bazagemura umusaruro wabo ndetse bazamure ingano y’amasaka beza mu mirima no ku buso bunini. Bityo na Leta ikwiye kubakangurira gushyira igihingwa cy’amasaka mu by’ibanze, nkuko bigenda ku bindi bihingwa nk’ibigori, ibirayi n’ibindi’’.
Uwase Josephine, umwe mu bagore bakorana n’urwo ruganda, yavuze ko akorana na rwo kuva mu mwaka wa 2021 bikaba byaramuteje imbere n’umuryango we kuko ngo afite abana arihira amashuri kandi na we akabona uburyo yishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.
Uwase ati: “Mbere ntaratangira gukorana n’uruganda Kweza Craft Brewery” nari nyakabyizi nta n’icyizere mfite ko akazi nkora nzakamaraho igihe, ariko ubu mbayeho neza kuko mfite akazi gahoraho gashingiye kuri kontaro kandi mfite icyizere ko nzakomeza kubaho neza no kwiteza imbere n’umuryango wanjye’’.
Kweza Craft Brewery yatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2021 ubwo yari imaze kubona icyangombwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA).
Icyo gihe urwo ruganda rwatangiye rukora litiro 40 gusa ku munsi none ubu tugeze ku rwego rwo gukora litiro 2000 ku munsi. Kugeza ubu ingano y’ibinyobwa bitunganywa bigurishwa ku isoko mpuzamahanga no muri hoteli eshanu zo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.