Abakono n’Imiryango yabo baherutse guhurira mu Kinigi bimika Umutware wabo, mu muhango wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu.
Gusa, nyuma y’ibirori, hari amakuru ko bamwe mu Bakono bari mu buyobozi bwaba ubwa Gisivili n’Ahandi babyitabiriye baba bari kubazwa ibyabyo.
Aya makuru akavuga ko hari Abayobozi muri Musanze aho byabereye baba bari kubazwa kuri iyi dosiye, mu babazwa ngo hakaba harimo Visi Meya w’Ubukungu, Gitifu w’Akarere na ba Giti b’Imirenge ya Gacaca na Kinigi.
N’ubwo bimeze bitya, nta rwego ruremeza aya makuru.
Muri aya makuru kandi y’abari gukurikiranwa kuri iyi Dosiye y’Abakono, harimo andi mazina avugwa asanzwe akomeya nka Gatabazi na ba Bishop ariko bikaba bigoye guhita uyahuza n’abayafite bakomeye cg bigeze gukomera mu Buyobzi.
Hagati aho, n’ubwo bitari bimenyerewe, ku rukuta rwa Twitter, Umuryango RPF Inkotanyi wasabye Abanyamuryango bawo kwirinda ibyagarura amacakubili y’amoko mu Banyarwanda.
Wagarukagaga kuri ibi birori n’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono.
Muri ibi birori byabaye taliki 9/7/2023, Abakono bimitse Bwana Kazoza nk’Umutware wabo banamwereka Rubanda yari mu birori.