Umusirikare w’u Rwanda wiciwe muri Centrafrique yashyinguwe

0Shares
Sgt Tabaro Eustache, umusirikare w’u Rwanda warasiwe mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU) muri Centrafrique, yasezeweho bwa nyuma anashyinguwe mu Irimbi rya Gisirikare rya Kanombe.

Sgt Tabaro yashyinguwe mu cyubahiro cya gisirikare, mu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, umuryango we n’inshuti.

Uyu muhango wo gushyingura wayobowe n’Umugaba wungirije w’ingabo zo mu mutwe ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, Col Augustin Migabo, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Sgt Tabaro Eustache yishwe arashwe tariki 10 Nyakanga nyuma y’uko abasirikare b’u Rwanda barashweho ubwo bari bacunze umutekano hafi y’agace ka Sam- Ouandja, mu Ntara ya Haute- Kotto.

Ni abasirikare bari boherejwe muri ako gace ngo bakaze umutekano, nyuma y’uko tariki 4 Nyakanga ako gace kagabweho igitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage.

U Rwanda rufite ingabo mu bihugu bya Centrafrique na Sudani y’Epfo binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, rukanagira ingabo muri Centrafrique na Mozambique binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *