Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2023, u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 29 Umunsi wo Kubohora Igihugu, nyuma y’uko Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zifatiye Umujyi wa Kigali tariki nk’iyi mu 1994, zikawirukanamo Ingabo za EX-FAR.
Uku kubohora Kigali, byahise bishyira akadomo kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi guhera mu ijoro rya tariki ya 06 Mata 1994, nyuma y’uko Indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Habyalimana Juvenal irasiwe.
Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Rubavu, mu birori byitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard.
N’ubwo ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe i Rubavu, mu Turere twose uko ari 30 tugize Igihugu wizihijwe, by’umwihariko ukaba wizihijwe ku rwego rw’Umudugudu.
Mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu, wizihijwe hatahwa Ibyumba 6 by’Amashuri yigisha Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Ikiraro cyo mu Kirere.
Ibi Byumba 6 by’Amashuri y’Ubuhinzi n’Ubworozi biherereye muri Groupe Scolaire Gatare, mu gihe iki Kiraro cyo mu Kirere gihuza Umurenge wa Nkomane n’wa Gatare.
Nyuma yo guhabwa iri Shuri, abaturage bo mu Murenge wa Gatare bahize kuzaribyaza umusaruro, bahuriza ko bazaryifashisha mu gutyaza Ubumenyi mu bijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi bari basanzwe bakora mu buryo bwa gakondo.
Niyomugabo Alphonse wigisha muri iri Shuri, mu kiganiro kihariye yahaye THEUPDATE nyuma yo kuritaha ku mugaragaro, yagize ati:”Twishimiye iri Shuri twahawe. Ni Ishuri ryaziye igihe, abanyeshuri bararyishimiye by’umwihariko urubyiruko, kuko ruryitezeho kuba igisubizo cyo guhangana n’ibura ry’Umirimo”.
Muri uku guhangana n’ibura ry’Umurimo, abazarirangizamo bazafasha Abahinzi n’Aborozi kunoza ibyo ibijyanye n’uru rwego, ibi nkaba mbishingira ko hari n’abatangiye guhabwa amahugurwa mu by’ubuhinzi.
Undi muturage utashimye ko izina rye rijya mu Itangazamakuru, yagize ati:“Twakorana Ubuhinzi burimo n’ubw’Ibirayi uko twiboneye, ariko tubifashijwemo n’abana bacu biga Ubuhinzi n’Ubworozi muri iri Shuri, umusaruro uziyongera kandi tubikore mu buryo bugezweho”.
Umuyobozi wa Group Scolaire Gatare, Padiri Eugene Niyonizeye yagize ati:” Mu mwaka wa 2022/2023 nibwo twahawe Amashami y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yitezweho gufasha abaturage baturiye aka gace ndetse byaranatangiye”.
“Bagomba kwitoza guhinga kinyamwuga ku buryo bakwihaza mu biribwa ndetse bakanasagurira amasoko”.
“Tuzakomeza guhugura abanyeshuri bacu ibijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi bugezweho, by’umwihariko kubakangurira kubyigisha ababyeyi babo no kubishyira mu ngiro ubwabo”.
“Mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo dukora, ababyeyi dufatanya kurera, baradusura tukabereka ibyo abana biga, tukanabasaba kubikorera aho batuye by’umwihariko mu gihe cy’Ibiruhuko”.
“Dushingiye kuri ibi, biduha ikizere by’umwihariko kuba hari benshi bakomeje kutwigiraho ndetse n’umubare w’Abanyeshuri biga aya masomo ukomeje kuzamuka”.
Niyomwungeri Hildebrand Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wari witabiriye uyu muhango, agaruka ku kamaro k’iri Shuri yagize ati:”Ibikorerwa muri iri Shuri biragaragaza ko imbere hashimishije. Ni Ishuri rifite ibikoresho bigezweho. Ntagushidikanya ko abana bacu bazabyifashisha ndetse bikazatanga umusaruro ku muturage wacu by’umwihariko uwo muri uyu Murenge”.
Meya Niyomwungeri yavuze ko iri Shuri ryubatswe muri uyu Murenge nk’Umurenge ufite Abahinzi ntangarugero kandi bagaragaza umusaruro w’Ubuhinzi ushimishije.
Ati:“Twasanze Umurenge wa Gatare ufite Ubutaka bwiza, bubereye Ubuhinzi. Niyo mpamvu ku rwego rw’Akarere, Ishuri ry’Imyuga rijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi twarizanye hano kugira ngo tubashe kubaha Ubumenyi n’ubushobozi mu kuvugurura Ubuhinzi.”
Muri ubu butumwa bwe, yashimiye abaturage b’uy’u Murenge ku bikorwa by’ingirakamaro bagezeho mu Buhinzi, birimo; Amaterasi y’Indinganire, gutera Ibiti bivangwa n’Imyaka ndetse anabasaba kubyongera.
Ati:”Amaterasi yonyine ntago ahagije, n’Ubuhinzi gusa ntibuhagije. Tugomba kuvanga Ubuhinzi n’Amaterasi tutibagiwe n’Ibiti bivangwa n’Imyaka”.
Uretse iri Shuri n’Ikiraro cyo mu Kirere, hatashywe kandi Post de Sante ya Shyeru n’ibindi bikorwa byatashywe mu Mirenge itandukanye y’aka Karere.
Amafoto
Aha Niyomugabo Alphonse umwarimu muri GS Gatare yarari kwereka abayobozi uko bavomera imbuto zatewe mu butaka
Padiri Eugene Niyonizeye Umuyobozi wa GS St Annibal Gatare
Ibikoresho byifashishwa n’abanyeshuri biga ubworozi
Ibyumba by’amashuri byatashywe ku mugaraharo
Abaturage bari bitabiriye ibirori byo kwibohora kunshuro ya 29