Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1
Mutimura Benjamin yagizwe umuyobozi mukuru wa I&M Bank Plc Rwanda – THEUPDATE

Mutimura Benjamin yagizwe umuyobozi mukuru wa I&M Bank Plc Rwanda

Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda Plc yemeje Benjamin Mutimura nk’Umuyobozi Mukuru mushya w’iyi banki y’ubucuruzi, aho azasimbura Robin Bairstow kuri uyu mwanya guhera ku wa 1 Nyakanga 2023.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, ariko kikazabanza kwemezwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Mutimura yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya Kigali kuva muri Kamena 2020.

Biteganyijwe ko Robin Bairstow wayoboraga iyi banki azakomeza mu zindi nshingano muri I&M Group Plc, nibimara kwemezwa n’inzego ngenzuramikorere.

Mu itangazo I&M Bank yasohoye, yashimye umusanzu wa Robin Bairstow mu iterambere ryayo kuva mu myaka irindwi ishize, yatumye yinjira ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu 2017 ndetse itangira gukoresha ikoranabuhanga rishya, Finacle Core Banking System.

Iyo myaka kandi yanabayemo igikorwa gikomeye cyo kubaka icyicaro gishya mu mujyi wa Kigali.

Ni imyaka kandi Robin yafashijemo banki kwinjiza ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye zirimo n’inguzanyo, hagamijwe koroshya uburyo abantu babonamo serivisi z’imari.

Muri icyo gihe kandi banki yegukanye ibihembo bitandukanye haba mu miyoborere, guhanga ibishya no kudaheza.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Bonaventure Niyibizi, yashimiye Robin Bairstow ku miyoborere ye ntangarugero yagaragaje mu gihe yamaze ari umuyobozi mukuru.

Yakomeje ati “Mu gihe cye, Banki yakuze inshuro eshatu mu bijyanye n’umutungo mbumbe inongera urwunguko rwayo kuri 35%. Robin kandi yagize uruhare rukomeye mu kuvuganira uru rwego, kuko yatoranyijwe na bagenzi be ngo ayobore Ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda.”

“Mu izina ry’inama y’ubutegetsi, ndifuza guha ikaze umuyobozi mukuru mushya Benjamin Mutimura, ngo afashe I&M Bank Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe yose ifite binyuze mu gutanga serivisi zigezweho kandi mu buryo bushyira imbere umukiliya. Inama y’ubutegetsi yishimiye kongera guha ikaze Benjamin muri I&M Rwanda kugira ngo ayobore ibikorwa byayo mu rugendo rukomeje rw’iterambere.”

Umuyobozi wa I&M Group Plc mu karere, Kihara Maina, yavuze ko bizera ko Benjamin Mutimura ari we muyobozi ukwiriye bijyanye na gahunda ikigo gifite yiswe Imara 3.0.

Yakomeje ati “Afite ubunararibonye buhagije mu bucuruzi n’umuhate wo gufasha mu kugeza I&M Bank Rwanda ku rundi rwego mu iterambere. Ndashimira Robin ku bwitange yagaragaje n’imiyoborere ye muri I&M Rwanda n’urwego rw’amabanki mu Rwanda, hamwe n’amahirwe yo gukoresha ubunararibonye bwe mu zindi nshingano mu kigo.”

Mutimura ugiye kumusimbura si mushya mu rwego rw’imari kuko arumazemo imyaka isaga 16, cyane ko yatangiriye muri I&M Bank Rwanda mu 2007 ari umukozi muto, agenda azamuka kugeza ubwo yabaye umuyobozi ushinzwe inguzanyo, umuyobozi ushinzwe serivisi z’abakiliya bato, nyuma aba umuyobozi ushinzwe serivisi zihabwa abakiliya banini n’ibigo, umwanya yari afite kugeza mu 2020 ubwo yerekezaga muri Banki ya Kigali.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu yavanye muri Kaminuza za Louvain la Neuve na Namur mu Bubiligi, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza yavanye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yize kandi ibijyanye n’imiyoborere muri Kaminuza ya Strathmore University, n’amasomo yihariye mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Harvard.

I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012, mbere yaho ikaba yari Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (Banque Comerciale du Rwanda Ltd – BCR).

Iheruka gutangaza ko mu mwaka wa 2022 yinjije miliyari 42,4 Frw bingana n’izamuka rya 27% ugereranyije n’umwaka wa 2021, aho yabonye inyungu ya miliyari 9,3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro.

I&M Group Plc yashinzwe mu 1974, ikaba ibarizwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi.

Ifite ibikorwa muri Kenya, u Rwanda, Uganda, Tanzania n’ibirwa bya Maurice. (THEUPDATE, The New Times & IGIHE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *