Gicumbi: Ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi, Inka 80 zorojwe abaturage binyuze muri ‘Gahunda ya Girinka’

0Shares

Binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida Kagame mu Mwaka w’i 2002, mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu, hatanzwe Inka 48 zorojwe abaturage.

Iki gikorwa cyo gutanga izi Nka, cyabereye mu Murenge wa Rubaya ku bufatanye n’Umushinga ‘Green Gicumbi’ ukorera muri aka Karere.

Muri uyu mwaka w’imihigo, Akarere ka Gicumbi kamaze gutanga Inka 1230, izi zikaba zitanga umukamo wa Litiro zisaga Ibihumbi 100 ku Munsi.

Mu butumwa bwagarutsweho muri uyu muhango, ubuyobozi bwasabye abazihawe kuzazifata neza, bakazoroza na bagenzi babo.

Muri rusange, Green Gicumbi imaze gutanga inka 240 ku miryango itishoboye binyuze muri Gahunda ya Girinka.

Uretse ibi, Imiryango 40 yari ituye mu manegeka yatujwe mu Mudugudu wa Rubaya wihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Nyuma yo gutuzwa no kugabirwa izi nka, abaturage bagezweho n’ibi byiza bashimira ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buyobowe na Perezida Kagame, kuko mbere bari barahejejwe mu Icuraburindi.

Amafoto

Image
Meya Nzazabonimpa Emmanuel (hagati), umuyibozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza JMV n’Inzego z’Umutekano mu gikorwa cyo kugabira Inka abaturage.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *