“Mfite ububasha bwo kuzura uwapfuye, uwari Umugabo wange Katauti niwe rukumbi nabikorera” – Oprah

0Shares

Irene Uwoya uzwi nka Oprah mu ruhando rwa Cinema ya Tanzaniya, yashimangiye ko agishengurwa n’Urupfu rw’uwari umugabo we, Ndikumana Hamad wamenyekanye nka Katauti.

Umutanzaniyakazi Irene Uwoya wamamaye nka Oprah, wari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahishuye uko yahuye na Katauti, anabonera kubwira Umuhungu babyaranye ko akumbura se cyane ku buryo agize amahirwe yo guhabwa ububasha bwo kuzura uwapfuye ariwe yazura.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umuhungu we Ndikumana Krish yabyaranye na Katauti.

Ni mu kiganiro yahaye umutwe ugira uti: “The Sentece”

Iki kiganiro cyatangijwe Oprah, yateganyije ko kizagira ibice bitandukanye, nk’uko byagaragaye abazwa n’Umuhungu we akamusubiza.

Muri iki kiganiro, Krish yagaragaye abaza nyina ibibazo byinshi byerekeye kuri Se, ibi bikaba byatumye Oprah azenga amarira mu maso.

Yamubajije ku munsi wa mbere ajya kumubwira ko se yapfuye, uko yumvaga ameze n’uburyo yatekerezaga ari bubyakire.

Ati:”Ndibuka nari mu rugo, Nyogokuru wawe ariwe Mama wanjye, yarampamagaye arabimbwira. Icyo gihe nataye Umutwe kuko wari muto cyane. Si narinzi ngo ni nkubona ndakubwira iki. Nibuka ko uwo munsi umuntu wenyine waje kunkomeza umutima ari Nyakwigendera Agnes”.

Akomeza avuga ko yajyanye n’uyu Agnes ku Ishuri ryabo,  umuyobozi w’Ishuri musanga mu Modoka aramwihanganisha kuko yari yabimenye. Gusa, yumvaga afite ubwoba bwinshi yibaza uko ari bubimubwire.

Oprah yabwiye umuhungu we ko amwibutsa se cyane kuko iyo amurebye bituma yishima akiyumvamo ko yasigiwe ikintu cy’agaciro.

Aha, yakomeje atomagura (Amagambo y’Urukundo) Umuhungu we, amubwira ko iyo amurebye amubonamo se (Katauti), akarushaho kwishima, ndetse akabona ko yasigiwe ikintu cy’agaciro ndetse ko amubona nk’uwasigiwe impamvu yo gukomeza kubaho.

Ndikumana Krish yabajije nyina uko yamenyanye na Se, amusubiza ko yamubonye muri Filime yiswe Oprah akamukunda.

Ati:”Yambonye muri Filime, Oprah, nyuma aza kunshaka binyuze kuri Raymond Kigosi ubundi turaganira, sinabona uko mbigusobanirira kuko byari byiza birenze, byaje nk’ubufindo”.

Krish yabajije Mama we (Oprah), niba yareka umupira kugira ngo hatazagira ikimubaho, nyina amubwira ko atamwemerera kureka ibyo akunda kugira ngo amushimishe.

Yakomeje amubaza mu gihe yaba ahame ubushobozi bwo kuzura umuntu umwe uwo yazura, avuga ko yazura Katauti kuko na n’ubu acyumva uburibwe kandi amukumbura cyane.

Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana tariki ya 15 Ugushyingo 2017, ubwo yari Umutoza wungirije wa Rayon Sports yo mu Rwanda.

Katauti yashakanye na Oprah tariki ya 11 Nyakanga 2009, gusa, nyuma y’Ubukwe bwabo bakunze kugirana ibibazo, ndetse  Katauti yitabye Imana batakibana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *