Rwanda: MINAFET yatabarije Abadiplomate bagenda mu Modoka zishaje

0Shares

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane [MINAFFET] yagaragaje ko ikeneye miliyoni 500 Frw yo kugura imodoka zo gusimbuza izishaje zikoreshwa na ba Ambasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandatu.

Byagarutsweho mu biganiro iyi minisiteri yagiranye n’Abadepite ba Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ku ngengo y’imari izakoreshwa mu 2023/24.

Muri rusange Minaffet izakoresha miliyari 23,2 Frw mu 2023/24 zivuye kuri miliyari 22,9 Frw yari yakoresheje mu 2022/23. Ni mu gihe za Ambasade zo zahawe ingengo y’imari ya miliyari 44,9 Frw.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent, yagaragarije Abadepite n’izindi nzego by’umwihariko izishinzwe ingengo y’imari, ko mu bibazo bafite kandi bikeneye ingengo y’imari mu buryo bwihutirwa harimo imodoka za ba Ambasaderi zishaje.

Za Ambasade zifite imodoka zishaje ku buryo zikeneye gusimbuzwa harimo iy’u Rwanda i Dar Es Salaam, Addis Ababa, Moscow, Cairo, Paris n’i Londres.

Minisitiri Dr Biruta ati ‘‘Twari twabaze dusanga nibura tubonye miliyoni 500 Frw. Ni ahantu baba bafite imodoka usanga zishaje zisigaye zitwara amafaranga aruta n’ayo wajya wishyura ku mwaka uramutse wikopesheje imodoka.”

“Bikaba ari ibintu biba bigaragara ko ari amafaranga apfa ubusa kandi bikaba bishobora kugutera ipfunwe rimwe na rimwe. Ibaze nka Ambasaderi imodoka imupfiriyeho mu muhanda yagiye kuduhagararira […] ntabwo byaba ari byiza.”
Ni ibintu Abadepite barimo Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta, Uwineza Beline, bavuze ko bikwiye guhabwa umwihariko.

Ati ‘‘Twaba duhisemo ikitari cyiza duhisemo gukomezanya imodoka zimeze gutyo […] Usibye ko bitatanga isura nziza ku gihugu kuba umuntu yakoresha imodoka ishaje, ariko no guhora usanisha imodoka bigaragara ko ari uguhendesha leta.’’

Depite Rwaka Pierre Claver yagize ati ‘‘Ntabwo bikwiye ko Ambasaderi wacu yagera imbere imodoka ikamupfiraho bikaba ngombwa ko atega tagisi, niba ari ‘lift’ ntiyapfa kuyibona.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y’Imari muri Minecofin, Rehema Namutebe, yavuze ko nabo babona izi modoka za ba Ambasaderi zihutirwa ari nayo mpamvu bizaganirwaho bigashakirwa umuti mu maguru mashya.

Ati “Ni ingenzi kubona abakozi bacu bari mu bihugu hirya no hino ariko bafite ibibazo nk’ibyo. Twarabiganiriye, turimo kubisuzuma kugira ngo turebe ni iki twakora.’’

Minaffet igaragaza ko izi modoka zibonetse zafasha mu koroshya akazi ka ba Ambasaderi ndetse bikaba byatanga isura nziza ku Rwanda mu bijyanye na Diplomasi.

Ambasade zishaje zasabiwe kuvugururwa

Depite Muzana Alice yatabarije za Ambasade ziri hirya no hino mu bihugu zidafite inyubako zo gukoreramo ndetse n’izizifite ariko zikaba zishaje.

U Rwanda rufite Ambasade nshya zirimo iya Repubulika ya Czech, Indonesia, Arabia Saudite na Djibouti. Ziri gusabirwa ingengo y’imari yo guhemba abakozi n’ibindi bikenewe.
Ibikorwa byo gutangiza izo za Ambasade bikeneye nibura miliyari 7,4 Frw.
Minisitiri Biruta ati “Iyo ingengo y’imari yabaye nke twisanga duhemba Abadiplomate n’abakozi ariko icyo tubahembera ntibabashe kugikora neza kubera ingengo y’imari idahagije.”

Mu byo bateganya umwaka utaha harimo kuvugurura Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi no kugura inzu cyangwa kubaka inzu zikoreramo za Ambasade.

Izimaze kugurwa ni iyo mu Bufaransa aho kuri ubu hatekerezwa kugurwa inzu Ambasaderi yaturamo i New York ndetse no muri Qatar [ u Rwanda ruhafite ikibanza].

Ati “Nabyo bikeneye ingengo y’imari tugereranya ko yaba miliyari 15 Frw.”

Abadepite barimo Muzana Alice bagaragaje ko kutagira inzu Ambasade z’u Rwanda zikoreramo bihendesha igihugu mu gukodesha kandi atari uburyo burambye bw’imikorere.

Ati ‘‘Ndunga mu rya bagenzi banjye nsaba ko Minecofin yakubita inzu ibipfunsi ndetse no ku byuho byagaragaje mu ngengo y’imari za Ambasade zikeneye, harimo no kongererwa abakozi.”

“Twizeye ko bari bwumve ibibazo Minisiteri yagaragaje bisaba ko ingengo y’imari bari baragenewe yakwiyongera kugira ngo za Ambasade yaba imikorere ya buri munsi ndetse n’izikeneye kubakwa no kugurirwa inyubako bishoboke mu bushobozi buhari kubera ko byose ni ibigaragaza isura y’igihugu cyacu.”

Depite Muzana Alice asanzwe ari na Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yashimye ko Ambasade y’i Bruxelles igiye kuvugururwa kuko yakoreraga mu nzu ishaje.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y’Imari muri Minecofin, Rehema Namutebe,yavuze ko gukodesha usanga bihendesha leta ari nayo mpamvu hari gahunda yo kwiyubakira cyangwa kugura inyubako zayo.

Mu 2023/24 Minaffet iteganya kuzakoresha miliyari 44,9 Frw mu bikorwa bya za Ambasade.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *