Zanshin Karate Academy irimbanyije Imyiteguro y’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Kamena 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Ferwaka, ryateguye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iyi mikino iteganyijwe kubera kuri Ecole Notre Dame des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali guhera saa 09:00 z’Igitondo, izitabirwa n’Amakipe atandukanye y’imbere mu gihugu, arimo n’Ikipe ya Zanshin Karate Academy yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Zanshin Karate Acacemy, izahatana mu byiciro byose (abakobwa n’abahungu) muri Kata (kwiyereka) na Kumite (kurwana).

Mu kiganiro kihariye yagiranye na THEUPDATE, umuyobozi wa Zanshin Karate Academy, Sensei Mwizerwa Dieudonné, akomeza ku cyo iri Rushanwa rivuze ku Ikipe yabo ndetse n’uko baryiteguye, yagize ati:“Twiteguye bihagije, kandi intego n’uko tugomba gusubira i Huye dutwaye intsinzi (Imidali n’Igikombe)”.

Yakomeje agira ati:“Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’inshingano ya buri mu Nyarwanda wese. By’umwihariko, muri iri Rushanwa ryo kwibuka abari Abakarateka n’abasiporotifu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva Ikipe yacu yashingwa muri Werurwe y’i 2022, twihaye intego yo kutazabura inshuro n’imwe muri iri Rushanwa”.

Yasoje agira ati:“Uko bwije n’uko bucyeye, dukangurira Abakinnyi kumenya Amateka asharira Igihugu cyacu cyanyuzemo by’umwihariko akageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubashishikariza kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera, cyane ko abana twigisha Umukino wa Karate, abenshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Zanshin Karate Academy n’Ishuri ryigisha Umukino Karate, mu kiciro cyabana n’abakuru.

Rikorera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda kuri Credo Hotel.

Yashinzwe muri Werurwe 2022, ifite itego yo guteza imbere umukino wa Karate no kuzamura impano z’abakiri bato.

Kuva yashingwa, yateguye Amasomo ajyanye na Tekinike z’Umukino wa Karate ndetse n’Amarushanwa y’abana ku rwego rw’Igihugu.

Muri Gashyantare, yitabiriye Amarushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Ferwaka, ku bufatanye n’Ambasade y’Abayapani mu Rwanda.

Muri aya Marushanwa, Zanshin Karate Academy yegukanye umwanya wa Gatatu mu Bahungu n’Abakobwa, muri Kata na Kumite.

Mu myiteguro y’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Zanshin Karate Academy yafashijwe n’Abafatanyabikorwa barimo; Martin Hardware & TWYFORD Rwanda ndetse na HIGHENDS Tours & Travel Agency.

Amafoto

May be an image of 9 people and text that says "AMBASSADON K-RA RA EN EN 3 3 2"

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people and text that says "AMBASSADON K-RA RA EN EN 3 3 2"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *