Zambiya: Esther Lungu wigeze kuba “First Lady” yafunzwe

Esther Lungu wahoze ari ‘First Lady/Première Dame’ wa Zambia hamwe n’umukobwa we Chiyeso Katete batawe muri yombi bashinjwa kugira imitungo ikomoka ku byaha.

Aba bombi bafunzwe kuwa kane mu murwa mukuru Lusaka hamwe n’umwe muri bene wabo wa hafi witwa Charles Phiri, nk’uko abategetsi babivuga.

Esther Lungu “yananiwe gutanga ibisobanuro byumvikana” ku buryo yabonye inyubako ihenze mu murwa mukuru Lusaka, nk’uko bivugwa n’ibiro bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Umugabo we Edgar Lungu wahoze ari Perezida, yavuze ko umuryango wabo uzaburana n’ibi birego mu rukiko.

Edgard Lungu ashinja Leta kumujujubya we n’abo mu ishyaka rye Patriotic Front (PF) bagamije kumubuza kugaruka kwiyamamaza mu magora yo mu 2026.

Aheruka kuvuga ko vuba aha yafungiwe iwe kubera gukaza umurego mu bikorwa bye bya politike, ibi ariko leta yarabihakanye.

Muri Nzeri (9) 2023, umugore we yarafunzwe ashinjwa ruswa, irimo n’ibirego byo kwiba imodoka n’ibyangombwa by’ubutaka, ibyaha yahakanye.

Kuwa kane, Esther Lungu w’imyaka 66, yatawe muri yombi aregwa kubona inzu ihenze cyane i Lusaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko bivugwa n’itangazo ry’ikigo cya Leta Drug Enforcement Commission (DEC).

Rivuga ko uyu mugore afite “inzu igeretse kabiri” iri mu gace ka Chongwe “biboneka yaba yarakomotse ku byaha”.

DEC ivuga ko Esther yabonye iyi nzu afatanyije n’abandi bantu hagati ya 2015 na 2023.

DEC ivuga ko ku mukobwa we hiyongeraho ibirego byo gutunga indi nzu igeretse gatatu i Lusaka, bikekwa ko yaguzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Bose baje kurekurwa batanze ingwate nk’uko Edgar Lungu yabivuze, yongeraho ko barekuwe nyuma yo kubazwa n’abakozi ba DEC mu gihe cy’amasaha menshi kuwa kane.

Undi mukobwa wa Esther Lungu, witwa Tasila, araregwa ibindi byaha bitandukanye ariko bifitanye isano na biriya, nk’uko DEC ibivuga.

We yategetswe kwitaba DEC, biciye mu banyamategeko be, kuwa mbere.

Aba baregwa ntacyo baravuga ku byo bashinjwa ariko umuryango w’uyu wahoze ari perezida mu itangazo rito wavuze ko uzaburana n’ibi birego mu rukiko.

Ntabwo byahise bimenyekana igihe bazagira mu rukiko.

Mu Ukwakira(10) gushize, Lungu yatangaje ko agarutse muri politike, bituma leta ihita ihagarika ibyo agenerwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yari yaravuze ko avuye muri politike nyuma yo gutsindwa na Hakainde Hichilema mu matora ya 2021.

Nyuma y’imyaka irindwi ku butegetsi, Lungu yasize iki gihugu mu madeni akomeye n’ubukungu bujegajega.

Abaminisitiri benshi, n’abandi bategetsi bo ku gihe cya Lungu hamwe n’abo mu muryango we, bisabwe na Perezida Hichilema, bakomeje gucungirwa hafi n’abakora iperereza muri Zambia ku byaha bya ruswa no kwigwizaho umutungo.

Hichilema yavuze ko azagaruza imitungo yose yasahuwe mu gihe Lungu yari ku butegetsi.

Ababinenga bavuga ko iki gikorwa kigamije impamvu za politike. (BBC)

Edgar Lungu n’umugore bahakana ibirego byo kwigwizaho umutungo binyuranyije n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *