Zambia-Rwanda: Ibihe by’ingenzi byaranze Uruzindiko rwa Perezida Hichilema i Kigali

0Shares

Ku wa Gatatu, nibwo Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri (2) yagiriye mu Rwanda. Nyuma y’uru ruzinduko, yahise akomereza mu Bufaransa mu Nama yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira Ishoramari ku Isi.

Ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Hichilema yashimiye mugenzi we Paul Kagame wamwakiriye neza .

Ati:”Mwakoze cyane Perezida Kagame n’Abanyarwanda kunyakirana urugwiro mu rw’Imisozi Igihumbi”.

Yongeyeho ko nyuma yo gusoza uruzinduko rwe hano mu rwanda yahise yerekera mu y’indi nama I Paris mu Ubufaransa.

Ati:”Twageze i Paris mu nama yiga ku ishoramari ku Isi, turaza kuhahurira n’abandi bayobozi batandukanye ku Isi aho tuza kureba ibintu bitandukanye”.

Insanganyamatsiko y’iyi nama, iribanda kuko ibihugu byateza imbere ishoramari ku rwego mpuzamahanga.

Muri iyi nama, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente.

Abakuru bihugu 40 na za Guverinoma nibo bayitabiriye. Yitezweho gushyigikira Ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu.

Aganira na Perezida Kagame mu muhezo mu biganiro byabereye muri Village Urugwiro, ibiganiro babyo byibanze ku mubano w’Ibihugu byombi n’uburyo bwo gukomeza kuwuteza imbere.

Ku mugoroba wo ku ya 20 Kamena 2023, akigera mu Rwanda, Perezida Hichilema yakiriwe ku meza na mugenzi we Paul Kagame mu Muhango wabereye muri Serena Hotel.

Muri uyu musangiro, Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Hakainde Hichilema ari igihamya cy’umubano w’Ibihugu byombi.

Yunzemo ko uru ruzinduko ari ibimenyetso cy’ubushake mu kwigiranaho no gufatanya mu rugendo rw’iterambere rirambye ku bihugu byombi.

Aha, Perezida Hichilema yashimiye mugenzi we Kagame ku ruzinduko yagiriye muri Zambia by’umwihariko mu Mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone. Avuga ko kuva Perezida Kagame yasura Isumo rya Victoria ‘ Victoria Falls ‘ byatumye bifungurira Imiryango ba mukerarugendo, bifasha kwitabira gusura iki gice ku bwinshi.

Ati:”Ndashimira umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku buryo yanyakiriye mu gihugu cye. Nashimishijwe n’ibiganiro twagiranye byagarutse ku nyungu rusange no kunoza ubufatanye bw’Ibihugu byombi. Ni byiza kuba hano mu Rwanda”.

Bukeye bwaho, Perezida Hichilema yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi, yunamira Imibiri iharuhukiye.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiye kongera kuba ku Isi.

Mu gitabo cy’Abashyitsi, Perezida Hichilema yavuze ko ingorane zikomeye ari uburyo Ikiremwamuntu cyananiwe bikarinda aho bigera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ashimangira kandi ko uku kunanirwa kutabaye ku Banyarwanda gusa ahubwo ari ibya buri wese.

Yakomeje avuga ko habayeho uburangare bukabije mu kudafata ingamba zihamye mu gukumira ibyabaye yiboneye ubwe n’amaso ye, ndetse anavuga ko inzangano zikwiye kwamaganwa.

Nyuma yo kuva ku Gisozi, yasuye ikigo Norrsken House Kigali  gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika, anasura Uruganda rukora ibiryo byuzuye intunganibiri by’umwihariko ibifasha mu mikurire y’abana no kurwanya imirire mibi (Africa Improved Food) ruherereye mu cyanya cy’Inganda i Masoro.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’uburyo buha amahirwe buri wese kugera ku mari hifashishijwe ikoranabuhanga (FINTECH) yabereye i Kigali tariki ya 21 Kamena.

Muri iyi nama, hagarutswe ku uburyo ihererekanya ry’amafaranga ryahinduye isura yo kugera ku mari mu buryo bwihuse, bigafasha abantu kwiteza imbere.

Aba bakuru b’Ibihugu bagaragaje ko mbere kohererezanya amafaranga byari bigoye kuko hatakoreshwaga ikoranabuhanga byatumaga abageraho bitinze.

Kuko yanyuzwaga ku Iposta hakaba n’ubwo ugiye kuyakira yasangaga bayakuye mu ibahasha bakongera bakayifunga.

Uwaje kwakira iyo bahasha hakaba ubwo asanga ntakibereye mo, ariko kuri ubu ikoranabuhanga ryarabikemuye.

Perezida wa Zambia yavuze ko kugira ngo iterambere ry’ubukungu rishingiye ku ikoranabuhanga rigere kuri benshi hakwiye kunozwa uburyo bwo kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage no kubagezaho Murandasi ituma babasha guhanga udushya no kwerekana ibyo bakora.

Perezida Kagame we yagaragaje ko uburyo bwo kohererezanya amafaranga bwihuta kandi bwizewe kuruta ubwakoreshwaga mbere bw’Iposta, aho washoboraga kuyabura.

Ibiganiro bigaruka ku Ikoranabuhanga kuri bose, byanagarutse ku guteza imbere umugore n’umukobwa, iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse, guhanga udushya no kongerera agaciro ibikomoka ku ubuhinzi.

Nyuma y’uko Perezida Hichilema agiranye ibiganiro mu muhezo na mugenzi we Paul Kagame, aba bombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Bombi bagaragaje ubushake mu guteza imbere ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’Ibihugu byombi, Ibihugu bifite umubare munini w’abaturage b’urubyiruko nk’uko bigaragara ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

Aha, Perezida Kagame yagaragaje ko amahoro n’umutekano ari inkingi ikomeye Ibihugu byombi byubakiye ho mu gushakira umuti ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Hakainde Hichilema nawe yashimangiye akamaro k’umutekano n’amahoro mu iterambere ku bihugu byombi n’umugabane wa Afurika muri rusange asaba Abaturage b’Ibihugu byombi kudakerensa amahoro bafite, ahubwo bakarushaho kuyasigasira kuko ariyo shingiro rya byose.

Kugira ngo ubutwererane ku bihugu byombi bibashe gutera imbere, Perezida Hichilema yasabye abayobozi b’Ibihugu byombi gukorana bihoraho ashimangira ko kuva yagera ku buyobozi avugana na Perezida Kagame kenshi nk’inshuti ye ya hafi.

Uretse kuba u Rwanda na Zambia bihuriye mu Muryango wa Afurika yunze ubumwe, byombi binahuriye mu Isoko rusange rihuza Ibihugu 21 byo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iy’Amajyepfo, Umuryango unayobowe kugeza ubu na Perezida Hakainde Hichilema.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *