Yifashishije Imbuga nkoranyambaga, Shaddy Boo yakoresheje Amafoto ashotora abamukurikira

Mbabazi Shadia, Umugore wamamaye ku Mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo, yongeye kuzinyeganyeza kuri iyi nshuro, bamwe mu bamukurikira barimo Umuhanzi Kenny Sol kwiyumanganya biranga.

Mu buryo budasanzwe, Shaddy Boo yongeye gukoza agati mu Ntozi, atera abakunzi be kutiyumanganya bagaragaza akabari ku mutima.

Uyu mugore w’abana babiri usanzwe ukora umwuga wo kumurika Imideri, ubwo yasangizaga abakunzi be amafoto meza cyane byakuruye amarangamutima y’abamukurikira, abarimo Umuhanzi Kenny Sol, bajya ahandikirwa ibitekerezo bamwereka urwo bamukunda.

Bimenyerewe ko Umusitari (Star) wese iyo ari mu bihe biryoshye asangiza ibyo arimo abamukurikira yifashishije amafoto ku nkuta z’imbuga akoresha, ariko mu bitangaza benshi, uyu mugore ni umwe mu byamamare bike bikunda gusangiza amafoto ye agashagarwa cyane, ubona ko abamukurikira bashamaduwe no kumureba.

Bimwe mu bintu abakurikira bagiye batangaza nyuma yo kubona ayo mafoto, bamutangarije ko bamukunda, bamwishimiye kandi bamwiguriza gukomeza gutera imbere mu byo akora byose.

Mu magambo ye, Mbabazi, yasubije abakunzi be abashimira uburyo bamwereka urukundo bamukunda kandi ko nawe abakunda, abibutsa ko gukora cyane no kudacika intege aribyo nzira rukumbi yo kugera ku cyo ushaka ukaba uwo warotaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *