Yakoze icyo yise Pisine, ayijyanamo n’Urubyaro rwe (Amafoto)

Mu gihugu cya Kenya hagaragaye Umugore wafashwe nk’uwakoze ibidasanzwe, ubwo yacukuraga icyo yise Pisine, avuga ko yabikoze mu rwego rwo gushimisha abana be no kwimara agahinda yatewe n’uwahoze ari Umugabo we.

Uyu mugore wagarutswe ho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu, azwi ku izina rya Mercy.

Mercy, yagiye mu Murima we uhinzemo Urutoki, Ibishyimbo n’Ibigori afata Isuka n’Igitiyo acukuramo icyobo yise “Pisine”.

Muri iyi Pisine, yahise ashyiramo amazi menshi, ariko kubera Urwondo, amazi yose ahinduka itaka.

Mercy n’abana be bagiye muri icyo Cyobo (Pisine) barivuruguta bimara intimba, basa nk’aho bari muri Pisine ya nyayo.

Benshi mu babonye amafoto yabo, baguye mu kantu bibaza niba bakoreye ubushake cyangwa ari iyindi mpamvu.

Mercy kandi yaboneyeho gusaba umugabo we ko yaza bagasangira ibi byishimo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *