Yakatiwe gufungwa Imyaka 15 azira kwiyita Umuforomo

Mu gace ka Tabora mu gihugu cya Tanzaniya, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaaka 35 y’amavuko wakatiwe Igifungo cy’Imyaka 15 azira kwiyita Umuforomo kandi atari we.

Amos Masibuka yakatiwe iki gihano nyuma y’uko akoreye Operasiyo (Kubaga), Lukwaja Selemani w’Imyaka 78 y’amavuko bikamuviramo urupfu.

Masibuka uzwi ku izina rya DK Amos, ubusanzwe yatangaga serivisi zirimo gusiramura abana, kubyaza, gukura amenyo, kwandikira abarwayi imiti no gutanga inama zijyanye no kuboneza Urubyaro.

Mu gihe cy’Urubanza, Umucamanza mukuru mu Rukiko rwa Tabora, Athman Matuka, yavuze ko Masibuka yafashe Icyumba Nyakwigendera yari arwariyemo, akagihindura iseta kandi bitemewe.

Ati:”Yagize uburangare kandi ntituzi niba ibikoresho yakoresheje byari byujuje ubuziranenge cyangwa byari bikwiye gukoreshwa mu kubaga. Gusa, icyavuyemo ni uko Nyakwigendera yagize ibikomere binini bikamuviramo urupfu. Ibi byose byari bikwiye kuba yahanishwa Igifungo cya burundu, ariko nk’uko byasobanuwe mbere, yemeye icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye”.

Umucamanza yavuze kandi ko yumvise uyu Muforomo avuga ko nyuma y’uko abonye igikorwa cyo kubaga kitagenze neza, yasabye abo mu muryango we kumwihutana ku Bitaro bya Nzega, ibyo nabyo bikaba byaragendeweho mu kumugabanyiriza ibihano.

Asaba kugabanyirizwa igihano n’Urukiko, Masibuka yavuze ko ari ubwa mbere yari akoze iki cyaha, kandi ko afite Umugore n’abana batatu atunze ku buryo ibijyanye n’imibereho yabo byajya aharindimuka mu gihe yaba afunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *