Yafesi Mubiru mu Muryango usohoka muri Sunrise FC

0Shares

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umugande ukinira ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, yatangaje ko ashobora gutandukana n’iyi kipe mu gihe yaboneka imuha ibyisumbuyeho.

Abikesha ibitego 14 yatsinze mu mwaka w’imikino ushize w’i 2022/23, byamufashije gusoreza ku mwanya wa kabiri w’abatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona, inyuma ya rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyakameroni, Leandre Essomba Onana wakiniraga ikipe ya Rayon Sports FC mbere y’uko yerekeza muri SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzaniya.

Uyu rutahizamu atangaza ko ahazaza he muri Sunrise FC hari mu keragati, kuko amwe mu makipe yatangiye kumureshya.

Gusa, nta kipe n’imwe iratangaza ku mugaragaro ko imwifuza, mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ririmbanyije.

Agaruka ku hazaza he, Yafesi yagize ati:”Nta busabe bw’ikipe iyo ariyo yose ndakira ku mugaragaro. Nihagira ikipe iza kunshaka ikampa ibyo nifuza, tuzajya mu biganiro. Mu gihe hataboneka itanga ibiruta ibyo Sunrise FC impa, nzayigumamo’.

Mu gihe asigaje umwaka umwe ku masezerano afitanye na Sunrise FC, iyi kipe yatangiye kwitegura igenda rye, kuko yamze gusinyisha rutahizamu Robert Mukoghotya imukuye muri Mukura Victory Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *