Volleyball4Life yungutse abatoza bashya 18

Volleyball4Life yungutse abatoza bashya 18 nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi itanu (5) bakoreraga mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda yateguwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Buholandi (Nevobo) na International Olympafrica Foundation ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, Olympafrica Nyanza.

Aya mahugurwa ntago yitabiriwe n’abanyarwanda gusa, kuko harimo n’abari bahagarariye Olympafrica yo mu bihugu bya; Tanzaniya, Lesotho na Mozambique kongeraho abanyarwanda 15.

Uretse aba batoza, yitabiriwe kandi n’abana bakiri bato mu rwego rwo kubatoza umuco wo gukina Volleyball bahuza n’imibereho yo mu buzima busanzwe.

Ni amahugurwa yatanzwe n’Umuholandi Peter Van Tarell afatanyije na mugenzi we Dorien Tenhaeff n’Umunyarwanda Mana Jean Paul uyobora Olympafrica Ishami rya Nyanza.

Aya mahugurwa yakurikiraniwe bya hafi n’Umunyasenegal, Ndiate Sall ushinzwe ibikorwa muri Olympafrica Foundation.

Muri aya mahugurwa, abayitabiriye bahuguwe kandi banasobanurirwa uburyo bagomba kubyaza umusaruro imbaraga umuntu aba yifitemo, imbaraga zikomoka ku bumenyi uhabwa, imbaraga z’itsinda mu gihe mwakoreye hamwe n’imbaraga umuntu ahabwa mu rwego rw’ubufasha.

Abitabiriye aya mahugurwa yatangiye tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 01 Kanama 2023, bayakoraga kabiri ku munsi, aho mu masaha ya mbere ya saa sita bigaga amasomo mu buryo bw’inyandiko mu gihe nyuma ya saa sita bajyaga kuyashyira mu bikorwa.

Volleyball4Life yashinzwe n’Umuholandi Peter Van Tarell, uyu akaba ashinzwe iterambere ry’umukino wa Volleyball mu Ishyirahamwe rya Volleyball mu Buholandi ndetse no mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB).

Volleyball4Life ni gahunda igamije guteza imbere iterambere ry’umwana w’umukobwa by’umwihariko, binyuze mu mukino wa Volleyball.

Intego nyamukuru ikaba ari ukwigisha abatoza uburyo bafasha abakiri bato gukoza impano zabo mu mukino wa Volleyball, no gufasha abana b’abakobwa guhaguruka bakivugira mu rwego rwo guhangana n’ihohoterwa iryo ariryo ryose ryashaka kubakorerwa.

Nyuma yo kwakira aya muhugurwa, u Rwanda rwabaye Igihugu cya gatatu (3) abereyemo ku Isi n’icya kabiri (2) muri Afurika, nyuma ya Nepal mu 2019 na Senegal mu 2020.

Aya mahugurwa yabereye muri Senegal, yitabiriwe na Mana Jean Paul. Kuri iyi nshuro nyuma yo kwitabira ayabereye i Nyanza, Mana Jean Paul yahise aba Umunyafurika wa mbere uzajya utanga amahugurwa mu izina rya Volleyball4Life.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa, witabiriwe na; Meya w’Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, Ndiate Sall, Umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, Umuyobozi w’Akarere ka gatanu (5) ka Volleyball, Fernand Sauveur Ruterana.

Abayasoje bahawe impamyabumenyi, basabwa kujya gushyira mu bikorwa ibyo bigishinjwe aho batuye.

Umwe mu batoza bayitabiriye, Umunyatanzaniya, Cuthbert Filbert Bayi uyobora Olympafrica sentire ya Kibaha, yagize ati:”Nigiye byinshi muri aya mahugurwa. Ibyo nahawe nzabisangiza abana bo muri Sentire i Kabaha kuko ni ingirakamaro”.

Yunzemo ati:”Mbere yo kwitabira aya mahugurwa, ntago nari nsobanukiwe icyo Volleyball4Life aricyo, nta n’ubwo nari nzi uko amahugurwa azaba ameze. Gusa, nyuma yo kuyitabira ni umunezero gusa kuko nigiyemo byinshi bizanamfasha kubaho neza mu buzima busanzwe”.

Irasubiza Salah, umwe mu bana bitabiriye aya mahugurwa wiga ku ishuri rya Bethel Rwamiko TSS mu mwaka wa kane (4) w’Amashuri yishumbuye, yavuze ko kwitabira aya mahugurwa ari kimwe mu bintu by’ingenzi mu buzima bwe, kuko yahigiye ibizamufasha nk’umwana w’umukobwa.

Ati:”Nize ko mu gihe nihaye intego, ntagomba gukomwa mu nkokora ahubwo ari ugukora iyo bwabaga nkayigeraho”.

“Bagenzi bange batabashije kwitabira aya mahugurwa, ndabasangiza ko mu buzima byose bishoboka, ikingenzi ari ugukoresha imbaraga no kutagira icyo wemerera ko kiguca intege mu rugendo rw’ibyiza uba wiyemeje”.

Ubwo aya hamugurwa yasozwaga, Peter Van Tarell washinze Volleyball4Life yagize ati:”Guhitamo kuza gukorera mu Rwanda, twafashe iki cyemezo nyuma y’uko duhuriye na Mana Jean Paul muri Senegal, ibiganiro twagiranye twasanze nta kabuza tugomba kwerekeza amaso mu Rwanda”.

“Ugereranyije n’ahandi twatanze aya mahugurwa, mu Rwanda twasanze urwego ruri hejuru. Abayitabiriye ni abantu basobanutse kandi bumva vuba ibyo bigishijwe”.

Bwana Peter Van Tarell yavuze kandi ko kugira umuntu nka Mana Jean Paul mu Rwanda ari iby’agaciro kuri bo ndetse no kuba yashyizwe ku rwego rw’abahugura abandi muri Afurika by’umwihariko ari ingenzi.

Ati:”Volleyball4Life ubusanzwe ifite ikicaro mu Buholandi. Twari dukeneye umuntu ukorana bya hafi n’Abanyarwanda ndetse akaba yageza ibikorwa byacu no mu bindi bihugu byo muri Afurika, bityo navuga ko ari amahirwe tubonye ndetse nawe azadufasha mu kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa ibyo dukora”.

Agaruka ku musaruro w’aya mahugurwa, Ndiate Sall ushinzwe ibikorwa muri Olympafrica Foundation yagize ati:”Olympafrica Foundation ifasha abakiri bato gukurana intego yo kuzakabya inzozi zabo binyuze muri Siporo”.

Yungamo ati:”Nk’imwe mu ntego zacu, twasanze Volleyball4Life duhuje ikerekezo, by’umwihariko kuba turi abafatanyabikowa bayo dufatanya mu gutegura aya mahugurwa yabereye mu Rwanda”.

“Abitabiye aya mahugurwa, bari ku rwego rwo hejuru, nkatwe Olympafrica Foundation byadushimishije, kuko iyo wigishije abantu bakumva ibyo ubabwira biba ari akarusho. Ibi byagaragariye mu batanze aya mahugurwa, kuko nabo bahamije ko abitabiriye aya mahugurwa yo mu Rwanda aribo bantu ba mbere bahuye nabo bumva ibyo bigishijwe vuba kandi bakabishyira mu ngiro”.

Amafoto

Mana Jean Paul yagizwe umwe mu batanga amahugurwa ya Volleyball4Life muri Afurika

 

Umuyobozi wa Olympafrica muri Lesotho ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa yabereye i Nyanza

 

Cuthbert Filbert Bayi yavuze ko abana babarizwa muri Sentire ayobora bazungukira byinshi mu bumenyi yakuye mu Rwanda

 

Peter Van Tarell na Dorien Tenhaeff banyuzwe n’urwego basanzeho abitabiriye amahugurwa ya Volleyball4Life mu Rwanda

 

Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme wambaye ishati y’Umweru, iruhande rwe, Kajangwe Joseph, Ndiate Sall, Doriane na Ruterana Sauveur mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku batoza basoje amahugurwa y’iminsi itanu ya Volleyball4Life.

 

Angelica Mannica uyobora Olympafrica muri Mozambique ni umwe mu bahawe Impamyabumenyi

 

May be an image of 7 people, people playing American football, people playing football and people playing volleyball

May be an image of 7 people, people playing football and text

May be an image of 3 people, people playing basketball, motorcycle and text

May be an image of 3 people, people playing football and text

May be an image of 9 people and text

May be an image of 4 people, people playing football and people playing volleyball

May be an image of 5 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 9 people and people smiling

May be an image of 5 people

May be an image of 3 people and people smiling

May be an image of 2 people, people playing football and grass

May be an image of 3 people, helicopter, grass and windmill

May be an image of 7 people

May be an image of 10 people and child

May be an image of 5 people

May be an image of 13 people

May be an image of 3 people and text

May be an image of 3 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *