Volleyball: U Rwanda rwisengereye Lesotho mu mukino w’Umunsi wa Kabiri w’Igikombe cy’Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yanyagiye iya Lesotho amaseti atatu ku busa (25-4, 25-11, 25-7) mu mukino w’Umunsi wa Kabiri w’Igikombe cy’Afurika kiri gukinirwa muri Kameroni ku nshuro ya 21.

Uyu mukino wakiniwe i Yaoundé muri Multipurpose Sports Complex, waje ukurikira uwo u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya amaseti atatu ku busa tariki ya 16 Kanama 2023, ku munsi wa mbere w’iri Rushanwa.

N’ubwo Lesotho ariyo yatsinze inota rya mbere ry’uyu mukino, ntago yahiriwe n’amanota yakurikiyeho, kuko yahise itangira kunyagirwa.

Guhera ku inota rya kabiri, u Rwanda rwakomeje kwigarurira uyu mukino kugeza ku manota 18, mu gihe Lesotho yatsinzemo 1 gusa (18-03).

Nyuma yo kubona inota rya 3 kuri 18, u Rwanda rwakomerejeho, kugeza rutsinze andi manota 7 yaburaga ngo iseti irangire mu gihe Lesotho yatsinzemo 1 gusa (25-04)

Paulo De Tarso n’abakinnyi ayoboye nk’umutoza, n’ubundi ntago bigeze baha agahenge Lesotho mu iseti ya kabiri, kuko bayishushubikanyije kugeza ku manota 14 kuri 05.

Amanota 11 yari asigaye ngo iseti ya kabiri irangiye, u Rwanda rwatsinzemo 5 rugira 19 mu gihe Lesotho yatsinzemo 3 igira 8, mu gihe iyi seti yarangiye u Rwanda rutsinze andi 6, Lesotho ibona 3 gusa, itsindwa 25-11 ityo.

Iseti ya nyuma yo yihuse cyane, kuko u Rwanda rwayinyagiyemo Lesotho ku ntsinzi y’amanota 25 kuri O7.

Agaruka kuri uyu mukino, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, De Tarso yagize ati:“Ntakindi navuga, uretse ibyishimo ntewe n’iyi ntsinzi”.

Yunzemo ati:“Ntago nitaye ku gukomera cyangwa ukoroha k’uwo twakinaga, ikigenzi ni uko twegukanye umukino ndetse n’amanota 3 nk’uko twayifuzaga”.

Nyuma yo kunyagira Lesotho, kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda ruragaruka mu Kibuga rwisobanura na Burkina Faso, ku wa Gatandatu ruzakine na Uganda, mu gihe ruzasoza imikino y’Amatsinda rucakirana na Morocco ku Cyumweru.

Iyi mikino iri gukinwa ku nshuro ya 21, yitabiriwe n’amakipe 12 arimo; Cameroon yayakiriye, Algeria, Burkina Faso, Burundi, Egypt, Kenya, Lesotho, Mali, Morocco, Nigeria, Uganda n’u Rwanda.

Igikombe giheruka gifitwe na Kameroni yakegukanye itsinze Kenya amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15 -25 and 25-23) mu mukino wa nyuma wakiniwe i Kigali muiri BK-Arena mu Mwaka w’i 2021.

Amafoto

National Volleyball team players celebrate after beating Lesotho in the ongoing African Women Nations Volleyball Championship. CourtesyThe New Times

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
May be an image of ‎3 people, people playing volleyball and ‎text that says "‎25 ×ש PAPA UTAMU AOUT 2023 VOLLEY BALL DAMES Carlsberg Poule A BURUNDI 0-3 ALGÉRIE 6-25 13-25 11-25 CHAN TONHA‎"‎‎
May be an image of football, volleyball and text that says "AFRICAN SENIOR WOMEN'S 2023 VOLLEYBALL FINAL MATCH UGANDA 3 VS 2 MAROC FIV3 CAVB 25- 15 26 -28 17 -25 25- 16 15-"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *