Volleyball: U Rwanda rwisengereye Burkina Faso mbere yo gucakirana na Uganda mu mukino w’ishiraniro w’Igikombe cy’Afurika

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, mu gihugu cya Kameroni hari hakomeje imikino y’umunsi wa gatatu w’Igikombe cy’Afurika kiri gukinwa ku nshuro ya 21 mu kiciro cy’abagore.

Uyu munsi wahiriye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, kuko yongeye kubona intsinzi yayo ya kabiri, mu mukino wayihuje na Burkina Faso.

Uyu mukino wakiniwe mu Nzu y’imikino ya Mfandena warangiye ari amanota (25-8, 25-7,25-14), u Rwanda rukaba rwawugaragaje urwego ruhambaye ugereranyije na mukeba.

Iminotta 42 gusa, yari ihagije kugira ngo Inkumi z’Umutoza Paulo De Tarso zibe zegukanye intsinzi.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere rwakinnye na Kenya ku wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023 ubwo iyi mikino yatangiraga, u Rwanda rumaze kwisengera Lesotho na Burkina Faso, zombi ku ntsinzi y’amaseti 3-0.

Uretse gutsinda aya makipe yombi ruyanyagiye, u Rwanda kandi rwahise runakatisha itike yo kuzakina imikino ya 1/4.

Gusa, kuri uyu wa Gatandatu ruragaruka mu kibuga mu mukino w’injyana muntu wo mu itsinda ruherereyemo rwa kabiri, umukino uzaruhuza n’umuturanyi, Uganda.

Kugeza ubu, u Rwanda runganya amanota 6 kuri 6 na Uganda, mu gihe zombi zibanzirizwa na Maroke iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 8, mu gihe iri tsinda riyobowe na Kenya namanota 9/9.

Twibutse ko iyi mikino yitabiriwe n’Ibihugu 12 bigizwe na Kameroni yayakiriye, Algeria, Burkina Faso, Burundi, Egypt, Kenya, Lesotho, Mali, Morocco, Nigeria, Uganda n’u Rwanda.

The New Times

The national women volleyball national team beat Burkina Faso in the 2023 Women's African Nations Volleyball Championship on Friday. Courtesy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *