Volleyball: U Rwanda rwakozwe mu Jisho na Kenya mu gikombe cy’Afurika, Nzamukosha na Munezero bizeza kwihimurira kuri Lesotho

Nzamukosha Olive, umwe mu bakinnyi bakora amanota ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore, yatangaje ko nyuma yo kunyagirwa na Kenya amaseti atatu ku busa kuri uyu wa Gatatu mu mukino wa mbere mu gikombe cy’Afurika kiri gukinirwa muri Kameroni ku nshuro ya 21, kuri uyu wa Kane mu mukino baza guhuramo na Lesotho guhera saa 13:00 ku isaha ya Kigali, baza kuyitura umujinya batewe na Malkia Strikers.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Kenya amaseti atatu ku busa 3-0 (25-16, 25-20, 25-17) mu mukino wakiniwe i Yaoundé muri Sports Complex.

Uyu mukino kandi waje ukurikira uwa gicuti nabwo wari wahuje aya makipe yombi ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023, nabwo Kenya inyagira u Rwanda amaseti 3-0.

N’ubwo Kenya yatsinze u Rwanda irwigirijeho nkana, yakinnye uyu mukino idafite umwe muri ba kizigenza bayo, Sharon Chepchumba utagaragaye muri uyu mukino bitewe n’Imvune.

Kuba Kenya yakinnye idafite uyu kizigenza, ntabwo u Rwanda rwigeze rubibyaza umusaruro.

Agaruka kuri uyu mukino, Nzamukosha Oliver yagize ati:“Kenya ni ikipe ikomeye ugereranyije natwe. Ibi ikaba ibikesha kwitabira amarushanwa menshi mpuzamahanga ugereranyije natwe. Twagerageje guhangana nabo, ariko baturushaga”.

“Ntago ari intangiriro nziza ku ruhande rwacu, ariko ndizera ko bigomba kuduha isomo ryo kwitwara neza mu mikino isigaye, by’umwihariko duhereye ku mukino wa Lesotho kuri uyu wa Kane. Gutsinda uyu mukino, biraza kuduha ikizere cyo kuzakomeza mu mikino ya 1/4”.

Kapiteni w’iyi kipe, Valentine Munezero yasabye abakinnyi bagenzi be kwirengagiza uyu mukino batsinzwemo na Kenya, ahubwo bagahanga amaso Lesotho bafite kuri uyu wa Kane.

Ati:“Ntabisobanuro twabona tudatsinze Lesotho. Umukino wa Kenya twari tumeze nk’abatiteguye neza, ariko kuri Lesotho nta kindi cyo kwisobanura. Ni umukino ukomeye, ku buryo tuwufata nk’uwa nyuma kuri twe”.

Umusaruro waranze umunsi wa mbere

Kenya, Morocco na Uganda zegukanye intsinzi mu gihe Rwanda, Burkina Faso na Lesotho zakubitiwe ahareba inzega.

Itsinda rya mbere

  • Morocco vs Burkina Faso 3-0 (25-18, 25-11, 25-07)
  • Uganda vs Lesotho 3-0 (25-10, 25-05, 25-10).
  • Kenya vs Rwanda 3-0 (25-16, 25-20, 25-17)

Itsinda rya kabiri

  • Nigeria vs Mali 3-0 (25-18, 25-14, 25-20)
  • Egypt vs Algeria 3-0.

Nyuma yo gucakirana na Lesotho kuri uyu wa Kane, u Rwanda ruzakirikizaho Burkina Faso ejo ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu rukine na Uganda mu gihe ruzasozanya na Morocco ku Cyumweru.

Iyi mikino iri kubera muri Kameroni ku nshuro ya 21, yitabiriwe n’Ibihugu 2 birimo; Cameroon yayakiriye, Algeria, Burkina Faso, Burundi, Egypt, Kenya, Lesotho, Mali, Morocco, Nigeria, Uganda n’u Rwanda.

Ku ikubitiro, iyi mikino yari kwitabirwa n’amakipe 17, ariko ku munota wa nyuma, amakipe 5 yikuramo.

Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika ku nshuro ya 20 yabereye i Kigali mu Rwanda mu Mwaka w’i 2021, yegukanwa na Kameroni itsinze Kenya amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15 -25 and 25-23). ku mukino wa nyuma.

Rwanda women’s volleyball team  during Women’s African Volleyball championship. Courtesy

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *