Volleyball: RRA VC yikuye mu makipe azakina imikino ny’Afurika

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA VC, yikuye mu makipe azabira shampiyona ny’afurika ihuza Ama – ‘Clubs’.

Iyi shampiyona iteganyijwe hagati ya tariki ya 3-14 Mata 2025. Gusa, amakipe yatangiye kugera i Abuja muri Nijeriya aho iyi mikino izakinirwa guhera tariki ya 31 Werurwe 2025.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ruzahagararirwa na Police WVC ndetse na APR WVC. Izi kipe zombi zakatsihije itike yo gukina umukino wa nyuma muri shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka [2024-25].

APR WVC niyo kandi yegukanye shampiyona y’umwaka ushize, mu gihe Police WVC ari ku nshuro ya mbere igiye gukina kui uru rwego.

Ku ruhande rwa RRA VC nk’imwe mu makipe yari yariyandikishije by’ibanze kuzitabira iyi mikino, yaje kuyikuramo ku munota wa nyuma.

Mu gihe bivugwa ko RRA yikuye muri iyi mikino bitewe n’uko ititwaye neza muri shampiyona y’imbere mu gihe by’umwihariko mu mukino ya kamarampaka [Play-Offs] aho yasezerewe na APR WVC mu mikino ya 1/2 mu gihe nyamara yari yasoje imikino ibanza idatsinzwe umukino n’umwe, umuyobozi w’iyi kipe, Uwitonze Paulin usanzwe ari na Komiseri wungirije wa RRA [Rwanda Revenue Authority], yateye utwatsi ibi bivugwa, akomoza ku mpamvu nyirizina yo kwivana mu makipe azahagagarira u Rwanda muri iyi mikino.

Mu kiganiro yahaye The Newtimes, yagize ati:“Imvune nizo nshingiro ryo kutitabira iyi mikino ihuza ibihangange muri Volleyball ku mugabane w’Afurika”

Yakomeje agira ati:“Twasoje imikino ya shampiyona turi ku mwanya wa kabiri. N’ubwo abakinnyi bacu bari bagerageje gukora iyo bwabaga ngo batange ibirenzeho, imvune zadukomye mu nkokora kandi ntiziteguza. Izi mvune zirimo iza bamwe mu bakinnyi b’inkingi zacu za mwamba. Ibi byatugizeho ingaruka no mu mikino ya Kamarampaka [Play-Offs] dukurwamo tutageze ku mukino wa nyuma”. 

Yasoje agira ati:“Nyuma y’ibi bizazane, byari bigoye kujya guhararira Igihugu ku ruhando rw’Afurika. Gusa, ntabwo tugiye gushyira agati mu ryinyo, tugiye kwitegura birushijeho ku buryo mu mwaka utaha tuzaba twambariye urugamba byanze bikunze”.

Mbere yo kujya mu mikino ya Kamarampaka [Play-Offs], RRA VC yavunikishije umwe mu bakinnyi ba mwamba ‘Jenifer Tembo’, ibyagize uruhare rugaragarira buri umwe mu musaruro nkene Ikipe yagize.

Uyu mukino ukina nk’umugabuzi w’imipira [Setter] n’umwe mu bakinnyi bakomeye ku mwanya we imbere muri shampiyona, ku buryo umukino wose wa RRA VC wari umeze nk’aho ari wari wubakiyeho.

Kuva yavunika, RRA VC yibagiwe ikitwa kwitwara neza, biza guhumira mu mirari mu mikino ya Kamarampaka, yatsinzwemo na APR WVC.

Umukino wa mbere RRA VC yatsinzwe amaseti 3-2, mu gihe uwa kabiri muri 3 yari iteganyijwe, yawutsinzwe amaseti 3-0.

Amafoto

UWITONZE Jean PAULIN President wa RRA WVC(umuvugizi wa RRA)#TaxPayersAppreciation2021 - YouTube
Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko RRA VC yakomwe mu nkokora n’imvune bityo itazitabira imikino ny’Afurika

 

Image
RRA VC iheruka kwitabira imikino ny’Afurika mu 2019

 

Image
Jenifer Tembo wambaye nimero 2, n’umwe mu bakinnyi RRA VC igenderaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *