Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’amakipe yiyandikishije kuzitabira imikino ny’Afurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, mu kiciro cy’abagore.
Kuri uru rutonde, hagaragaraho amakipe atatu yo mu Rwanda, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA VC), iy’Ingabo z’u Rwanda (APR WVC) n’iya Polisi y’u Rwanda (Police WVC).
Iyi mikino, iteganyijwe kubera i Abuja muri Nijeriya hagati ya tariki ya 01 n’iya 14 Mata 2025.
Umwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe na Zamalek Sporting Club ihigitse Al Ahly Sporting Club zombi zo mu Misiri, hitabajwe Iseti ya kamarampaka. Bivuze ko bakinnye Amaseti atanu.
Umwanya wa gatatu, wegukanywe n’Ikipe ya Pipeline itsinze Kenya Commercial Bank zombi zo muri Kenya, amaseti 3-1. Muri iyi mikino, nta kipe yo mu Rwanda yigeze iyitabira.
Mu 2022, Gisagara Volleyball Club yegukanye Umudali wa Bronze, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ikoze aya mateka ku ruhando rw’Afurika.
Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru The Newtimes, Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Gertrude Kubwimana, yahamije aya makuru.
Yagize ati:“Kugeza ubu, u Rwanda rufite amakipe atatu gusa yiyandikishije. Gusa, ntabwo ari ukwiyandikisha ntakuka, kuko urutonde rwa nyuma ruzatangazwa tariki ya 13 Werurwe 2025”.
Urutonde rwa burundu rw’amakipe azitabira iyi mikino, rwemezwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB.
Uretse RRA VC, Police WVC na APR WVC zo mu Rwanda, andi makipe yamaze kwiyandikisha kuzitabira iyi mikino, agizwe na: Customs Service (Nigeria), Al Ahly Sporting Club (Egypt), Zamalek Sporting Club (Egypt), AS Douanes Volleyball Club (Burkina Faso), Sococim Volleyball Club (Senegal), Volleyball Club La Grace, Volleyball Club La Loi, National Alcohol and Liquor Factory, Club Feminin De Carthage na Force Armees et Police (Cameroon).
Hari kandi: Litto Team Volleyball (Cameroon), Maya Kane Evolution (Cameroon), Spiking Stars
Volleyball Club (Botswana), Club Omnisports Descartes, Queen’s Volleyball Club (Benin), Kenya
Prisons Volleyball Club (Kenya), Kenya Commercial Bank Volleyball Club (Kenya) na Kenya
Pipeline Company Volleyball Club (Kenya).