Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu Rwanda Energy Group Ltd [REG VC], yabimburiye ayandi akina Shampiyona y’u Rwanda kwinjira ku Isoko mbere y’Umwaka mushya w’imikino uteganyijwe mu Kwezi k’Ukwakira [10] 2025 utangira.
Mu kwinjira kuri iri soko, yatangaje ko yasinyishije Umupaseri [Setter], Ntanteteri Crispin, Mugisha Bavuga Benon [Umutoza], inongerera amasezerano Evode Munyandinda [Umutoza wungirije].
REG VC yavuze ko yasinyishije Ntanteteri Crispin imukuye muri Police VC, ku masezerano y’Imyaka ibiri.
N’ubwo nta makuru yamutangajeho ku birebana n’ayo yaguzwe, THEUPDATE yabonye amakuru ko yahawe Miliyoni 12 n’Ibihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda [12,500,000 Frw].
Mu myaka ibiri yari amaze muri Police VC, Ntanteteri yayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona no kwegukana Ibikombe binyuranye birimo n’icya Zone V begukanye mu 2023 batsinze Sports-S yo muri Uganda, amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.
Uretse, Ntanteteri Crispin, REG VC yatangaje kandi ko yasinyije Umutoza mushya, Mugisha Bavuga Benon, imukuye mu ikipe ya Sports-S yo muri Uganda.
Impande zombi zemeranyijwe gukorana mu gihe cy’Imyaka ibiri iri imbere.
Ntabwo ari ubwa mbere Mugisha agiye gutoza REG VC, kuko yayibayemo hagati ya 2018-20.
Agarutse muri REG VC asimbuye Umunyakameroni, Jean Patrice Ndaki Mboulet, werekeje mu Ikipe ya Kepler VC.
Jean Patrice yafashije REG kwegukana Ibikombe bitandukanye, birimo icyo kwibuka Alphonse Rutsindura begukanye umwaka ushize batsinze APR VC ku mukino wa nyuma, no gusoreza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’uyu mwaka.
Ubwo aheruka muri REG VC, yayihesheje igikombe cya Shampiyona cyo mu 2018, anayifasha gukina umukino wa nyuma wa Zone V mu 2019, atsindwa na Gisagara VC yatozwaga na Siborurema Viateur.
THEUPDATE yabonye amakuru ko uyu mugabo azajya ahembwa amafaranga abarirwa hagati ya 1200-1500 y’Amadorali ya USA.
Uretse, Ntanteteri Crispin na Mugisha Bavuga Benon, REG VC yatangaje kandi ko yongereye amasezerano Evode Munyandinda, wari umutoza wayo wungirije.
Evode Munyandinda n’umwe mu batoza twavuga ko bakiri bato mu batoza muri Shampiyona y’u Rwanda.
Nk’umukinnyi, yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR VC na Rayon Sports.
Mu rugendo rwo gutoza, yanyuze mu makipe arimo Kigali Volleyball Club [KVC] na Seminari ntoya y’i Ndera mu Karere ka Gasabo.
Amafoto


