Volleyball: Polisi yemeje kuzitabira ‘Irushanwa ry’Akarere ka 5’ rizabera muri Uganda

0Shares

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda (Abagore n’Abagabo), yemeje ko azitabira irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu bigize Akarere ka Gatanu k’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Afurika muri Volleyball, CAVB Zone 5.

Iyi mikino iteganyijwe gukinirwa mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, hagati ya tariki ya 26 Gashyantare n’iya 04 Werurwe 2025.

Umuvugizi w’Amakipe ya Polisi (Police VC na Police WVC), Imani Isaac Rabbin, yabihamirije Ikinyamakuru The Newtimes dukesha iyi nkuru.

Imikino y’Akarere ka 5 ka Volleyball, izahuza amakipe yo mu bihugu 12 bigizwe n’u Burundi, Djibouti,
Egypt, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Sudan, Tanzania na Uganda.

Umutoza wa Polisi y’Abagabo, Musoni Fred, yahamirije iki gitangazamakuru ko bambariye Urugamba, kandi yizeye ko abakinnyi be bazitwara neza.

Ati:“Twiteguye kuzarwana ku gikombe twegukanye mu 2023, ubwo iri rushanwa riheruka kubera mu Rwanda”.

Ku mukino wa nyuma, Police VC yatsinze ikipe ya Sport-S yo mu gihugu cya Uganda, mu mukino wakiniwe mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro ya Kigali, izwi nka BK-Arena.

Mu kiciro cy’abagore, Ikipe ya Pipeline yo mu gihugu cya Kenya, yegukanye igikombe itsinze iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA VC.

Kugeza ubu, RRA VC ntabwo iremeza bidasubirwaho niba izitabira iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *