Volleyball: Police WVC yatangaje abakinnyi izifashisha mu mikino ny’Afurika

Ikipe ya Police y’u Rwanda muri Volleyball mu kiciro cy’abagore, yatangaje abakinnyi izifashisha mu mukino ny’Afurika [African Women’s Club Championship] yo muri uyu mwaka.

Iyi mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, iteganyijwe gukinirwa i Lagos muri Nijeriya.

Irushanwa nyirizina, rizatangira tariki ya 03 Mata kugeza ku ya 14 Mata 2025, gusa amakipe yatangiye kugera i Abuja mu rwego rwo kuruhuka no gukora imyitozo yo kumenyera ikirere.

Ni ku nshuro ya mbere Police WVC igiye kwitabira iyi mikino, ihuza amakipe y’ibihangange ku mugabane w’Afurika.

Police WVC yatangiye gukina shampiyona y’u Rwanda mu 2023-24, nyuma y’imyaka myinshi abakunzi ba Volleyball bategerezanyije amatsiko kubona indi kipe y’urwego rw’umutekano imbere mu gihugu.

Yaje isanga APR WVC ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, ndetse n’andi makipe y’ubukombe arimo iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA VC.

  • Itsinda rya Police WVC

Abakinnyi: Iris Ndagijimana, Hope Musaniwabo, Sandra Ayepoe, Angel Uwamahoro, Jacqueline Uwamariya, Marie Denise Mukamana, Josiane Umwali, Catheline Ainembabazi, Judith Hakizimana, Ariane Nirere, Francoise Yankurije, Zulfat Teta na Sande Meldinah.

Abatoza:  Christian Hatumimana [Umutoza mukuru], Jean De Dieu Masumbuko [Umutoza wungirije], Sandrine Murangwa Usenga [Ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi], Euphrance Niyomukesha [Umuganga] na Francine Mukabayizere [Ushinzwe imibereho y’abakinnyi].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *