Ikipe ya Polisi y’Igihugu (Police WVC) mu kiciro cy’abagore n’iya Kaminuza ya Kepler (Kepler VC) mu bagabo, zaraye zegukanye Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda.
Police WVC yatsinze Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR WVC, amaseti 3-2, mu gihe Kepler VC yatsinze Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu, REG VC, amaseti 3-1, mu mikino yombi yari ibereye ijisho.
Iri rushanwa ngaruka mwaka, ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, FRVB, rifatanyije n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta z’Ishimwe (CHENO).
Imikino y’uyu mwaka, yatangiye tariki ya 31 Mutarama 2025, isozwa ku ya 02 Gashyantare 2025.
Yakiniwe muri Petit Sitade Amahoro no muri Gymnasium ya NPC, byombi biri i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Mu mukino wahuje Kepler VC na REG VC wangiye ari amaseti 3-1, Kepler VC yegukanye amaseti abiri ya mbere.
Iya mbere yayitsinze ku manota 25-17, mu gihe iya kabiri yayegukanye ku manota 25-23.
REG VC yaje kwiminjiramo agafu, yegukana iseti ya gatatu itsinze Kepler VC amanota 25-23, mu gihe iseti ya kane yegukanywe na Kepler VC nta nkuru, kuko yarangiye ari amanota 36-34, bityo ihita yegukana igikombe cy’uyu Mwaka.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu kiciro cy’abagabo, Ikipe ya Polisi y’Igihugu (Police VC), yatsinze iy’Ingabo z’Igihugu, APR VC, amaseti 3-0 (25-20, 25-18, 25-23).
Mu kiciro cy’abagore, Ikipe ya Polisi y’Igihugu, Police WVC, yegukanye igikombe itsinze iy’Ingabo z’Igihugu, APR WVC, amaseti 3-2 mu mukino utari woroshye na gato.
APR WVC yabanje gutsinda iseti ya mbere ku manota 25-15, Police WVC iyishyura iya kabiri, iyitsinze amanota 25-19.
Iseti ya gatatu yegukanywe na APR WVC iyitsinze ku manota 25-23, mu gihe iya kane yegukanywe na Police WVC ku manota 26-24.
Abari muri Petit Sitade bakomeje kuryoherwa, mu gihe igitima cyadihaga mu bakinnyi n’abatoza.
Iseti ya gatanu yegukanywe na Police WVC itsinze amanota 15-10, ihita yagukana n’igikombe cy’uyu Mwaka, mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 31.
Muri iki kiciro cy’abagore, Ikipe ya Kaminuza ya Kepler, Kepler WVC, yegukanye umwanya wa gatatu itsinze iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA VC, amaseti 3-1 (25-21, 18-25, 25-18, 25-19).
Amafoto