Volleyball: Kepler VC na Police WVC zegukanye Irushanwa ryo Kwibohora

Ikipe ya Kaminuza ya Kepler, Kepler VC n’iya Polisi y’u Rwanda, Police WVC, zegukanye Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora. Kepler VC yaryegukanye mu kiciro cy’abagabo, Police WVC iritwara mu kiciro cy’abagore.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024, nibwo hasojwe iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya kabiri, mu gihe u Rwanda rwizihiza Imyaka 30 ishize Igihugu kibohowe n’Ingabo zahoze ari iza RPA/FPR-Inkotanyi. Ryatangiye ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024.

Mu kiciro cy’abagabo, Kepler VC yatsinze Police VC amaseti 3-1, (25-18,20-25,25-20,25-18), ibi kandi ni nabyo Police WVC yakoreye APR WVC (27-25, 25-13, 16-25, 25-20).

Uretse Kepler VC na Police WVC zegukanye iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya kabiri, RRA VC yegukanye umwanya wa gatatu mu kiciro cy’abagore itsinze Ruhango VC amaseti 3-0, mu gihe APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-0.

Iri Rushanwa ryitabiriwe n’amakipe yabaye ane ya mbere muri uyu Mwaka w’imikino. Mu kiciro cy’abagabo, aya makipe ni; APR VC, Kepler VC, REG VC na Police VC, mu gihe mu kiciro cy’abagore amakipe yitabiriye ari; APR WVC, Police WVC, RRA VC na Ruhango VC.

Police WVC yageze ku mukino wa nyuma isezereye RRA VC ku ntsinzi y’amaseti 3-1, mu gihe APR WVC yari yakuyemo Ruhango VC.

Mu kiciro cy’abagabo, Police VC yageze kuri Finale ikuyemo REG VC, mu gihe Kepler VC yasezereye APR VC.

Mu kiciro cy’abagore, Police WVC yisubije Igikombe, mu gihe Kepler VC ari icya mbere yegukanye ndetse ari no ku nshuro yayo ya mbere yari yitabiriye.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *