Ikipe ya Volleyball y’Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), RRA WVC iri kubarizwa i Dakar muri Senegal, mu mikino ny’Afurika y’Abakozi.
Iyi Kipe yahagarariye u Rwanda, nyuma yo kwegukana Igikombe muri Shampiyona ihuza Abakozi, itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST.
Imikino ny’Afurika iri kubera muri Senegal, izakinirwa mu Mujyi wa Saly, uherereye ku ntera ya Kilometero 87 uvuye mu Murwa mukuru, Dakar.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024, hatangiye amarushanwa nyirizina.
Uretse Ikipe ya RRA WVC, u Rwanda ruhagarariwe n’ibigo bitandatu mu mikino itandukanye, irimo Volleyball abagore n’abagabo, Football mu bagabo na Basketball mu bagore n’abagabo.
Abakinnyi RRA WVC yahagurukanye mu Rwanda, yerekeza i Dakar:
Setters
- Denise UWINGABIRE
- Alexie UWIZEYIMANA
- Alice UMULINGA
- Pascasie KAMANZI
Center players
- Marie Paul UMUTESI
- Theodette DUSABEMUNGU
Left players
- Ijeoma UKPABI Elisabeth
- Olive NZAMUKOSHA
- Providence MUKAMURENZI
Right Players
- Aloysie TUYISHIME
Libero
- Jeanette UWERA
Umutoza
UWAMAHORO Rose
Umuyobozi wa Delegasiyo
BATAYIKA Emery.
Muri Volleyball, iyi mikino yitabiriwe n’Ibihugu bitatu birimo; U Rwanda, Senegal na Gambia.
Senegal ifitemo amakipe 2, mu gihe mu gihe u Rwanda na Gambia bafite ikipe 1.
Ibihugu bya; Repubulika ya Congo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi ntabwo byitabiriye, nyuma yo kugorwa no kubonera ku gihe Indege yerekeza i Dakar.
Bitewe n’uko amakipe ari macye muri iki kiciro cy’abagore, amakipe yose azahura, izitwara neza yegukane Igikombe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024, Ikipe ya RRA WVC iratangira iri rushanwa nyirizina.
RRA WVC iratangira n’Ikipe ya ASVD yo muri Senegal. Izagaruka mu kibuga ejo ku wa Gatandatu ikina na GAMTEL/G yo muri Gambia, mu gihe ku Cyumweru izasoza ikina na ASFA yo muri Senegal.
Amafoto