Volleyball: GS St Joseph na GS St Aloys begukanye Shampiyona y’ikiciro cya kabiri

0Shares

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kamena 2023, amakipe y’Ibigo by’Amashuri yisumbuye ya St Joseph y’i Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu kiciro cy’abagabo na Groupe Scolaire St Aloys yo mu Karere ka Rwamagana, nizo zegukanye Shampiyona y’ikiciro cya kabiri yari imaze hafi amezi asaga Atandatu (6) ikinwa.

Ni Shampiyona yitabiriwe ku bw’inganze bw’amakipe y’amashuri yisumbuye na Kaminuza.

Mu kiciro cy’abagabo, St Joseph yegukanye Igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Nyanza TSS amaseti 3-0 (15-25, 25-20, 13-25, 25-23, 13-15).

Mu bagore, GS St Aloys yahigitse Institut Sainte Famille de Nyamasheke ku maseti 0-3 St Aloys (21-25, 13-25, 18-25).

Iyi shampiyona yakinwe mu byiciro 2 abagabo n’abagore. Mu cyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe 14 arimo amakipe 2 ya Kaminuza, mu gihe andi yari amakipe y’amashuri yisumbuye.

Mu cyiciro cy’abagore, Shampiyona y’ikiciro cya kabiri (Serie B) yari igizwe n’amakipe 5 arimo imwe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (UR-CAVM).

Mu cyiciro cy’abagabo, amakipe yari agabanyije mu matsinda 2. Buri tsinda ryari rigizwe n’amakipe 7, mu gihe mu cyiciro cy’abagore yose uko ari 5 yari mu itsinda rimwe.

Mbere y’uko umwaka utangira, amategeko y’irushanwa yavugaga ko amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda azahita akatisha itike yo gukina imikino ya kamarampaka (Playoffs).

Nyuma yo gukatisha iyi tike, yashyizwe mu matsinda 2. Muri aya matsinda, buri rimwe ryazamutsemo amakipe 2.

Aya makipe 4, buri yose yahuye n’indi (Mini Tournament), harebwa iyarushije igomba kwegukana iki gikombe, ari nayo mikino yakinwaga mu mpera z’iki Cyumweru twaraye dusoje.

Muri aya makipe 4 agizwe na; Collège Du Christ-Roi, St Joseph Kabgayi, Petit Seminaire Virgo Fidelis na Nyanza Technical Secondary School.

Umusaruro waranze imikino yazihuje

  • Petit seminaire virgo fidelis 0-3 G.S ST JOSEPH
    (26-28, 23-25, 16-25
  • Collège Du Christ-Roi 0-3 Nyanza TSS
    (22-25,21-25, 15-25)
  • Petit seminaire virgo fidelis0-3 Nyanza TSS(20-25, 19-25, 19 -25)
  • Collège Du Christ-Roi 2-3 St Joseph Kabgayi.(15-25, 25-20, 13-25, 25-23, 13-15)
  • St Joseph Kabgayi 3-0 Nyanza TSS

Nyuma yo guhura, St Joseph de Kabgayi niyo yarushije izindi amanota, ibikesha gusoza imikino ya kamarampaka yo guhatanira umwanya guhera ku 1 kugeza ku wa 4 idatsinzwe umukino n’umwe nyuma yo gutsinda Nyanza TSS ku mukino wa nyuma ku mpande zombi.

Uko amakipe 8 yageze mu mikino ya kamarampaka yakurikiranye

  1. Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi
  2. Nyanza Technical Secondary School
  3. Petit Seminaire Virgo Fidelis
  4. CHRIST ROI
  5. Univeristy of Rwanda NYARUGENGE Campus
  6. Univeristy of Rwanda CAVM
  7. Groupe Scolaire Officiel de Butare
  8. GISAGARA ACADEMY

Mu cyiciro cy’abagore (Abakobwa), mu makipe 5 yitabiriye, hakomeje 4 mu mikino ya kamarampaka, 1 irasezererwa.

Aya makipe 4 nayo yagombaga guhura hagati yayo, hakarebwa iyahize izindi, ikegukana igikombe.

Ikipe ya Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana niyo yahigitse andi makipe bari bahanganye nyuma yo gutsinda imikino yose.

Uko yakurikiranye

  1. Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana
  2. Ecole Sainte Bernadette Kamonyi
  3. Institut Sainte Famille Nyamasheke
  4. Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi

Uko amatsinda yari apanzwe ku ikubitiro rya Shampiyona

Abagabo:

Itsinda rya mbere

  • COLLEGE DU CHRIST ROI (CXR)
  • GISAGARA VOLLEYBALL ACADEMY (GA)
  • GROUPE SCOLAIRE OFFICIEL ED BUTARE (GSOB)
  • COLLEGE ST IGNACE MUGINA (CSIM)
  • COLLEGE STE MARIE REINE KABGAYI (CSMR)
  • GITISI TVET (GTST)
  • UR-NYARUGENGE (UR-A)

Itsinda rya kabiri

  • PETI SEMINAIRE VRIGO FIDELIS DE KARUBANDA (PSVF)
  • NYARUGURU VOLEYBAL CLUB (NVC)
  • RUSUMOHIGH SCHOOL (RHS)
  • NYANZA TS (NTSS)
  • GROUPE SCOLAIRE ST JOSEPH KABGAYI (G.S.J.K)
  • UR- BUSOGO (UR-B)
  • ST TRINITY RUHANGO (STR)

Abagore:

  • GROUPE SCOLAIRE ST ALOYS (GSSA)
  • INSTITUT STE FAMILE NYAMASHEKE(ISFN)
  • GROUPE SCOLAIRE St JOSEPH de KABGAYI(GSSK)
  • ECOLE STE BERNADETTE KAMONYI (ESBK)
  • UR-BUSOGO (UR-CAVM)

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *